Uburasirazuba bwo Hagati ni agace k’ingenzi cyane ku Isi kuko gaturukamo ibirimo peteroli na gas byifashishwa hirya no hino ku Isi, ariko by’umwihariko, kakaba karakunze kuba indiri y’ibikorwa by’iterabwoba nabyo byagiye bikwirakwizwa ku Isi yose.
Mu minsi ishize, Biden yakuye ingabo za Amerika muri Afghanistan, aho zari zimaze imyaka 20, bituma umutwe w’Aba-Taliban wongera gufata ubutegetsi. Hari bamwe bavuze ko iki ari ikimenyetso cy’uko Amerika iri gutakaza amaboko mu Burasirazuba bwo Hagati, kuko wenda ifite ibindi biyiraje ishinga cyane birimo guhangana n’u Bushinwa.
Icyakora Perezida Biden yabiteye utwatsi, avuga ko igihugu cye nta gahunda gifite yo kuva mu Burasirazuba bwo Hagati, kuko bishobora guha urwaho ibihugu nk’u Burusiya n’u Bushinwa.
Ati “Ntabwo tuzigera tugenda ngo dusige icyuho cyakuzuzwa n’u Bushinwa, u Burusiya na Iran. Tuzakomeza kubakira kuri uyu mubano dukoresheje ubuyobozi bwa Amerika.”
Biden kandi yaciye amarenga ko Amerika idafite gahunda yo gusubiza ingabo zayo mu Burasirazuba bwo Hagati, ati “Uyu munsi ntewe ishema yo kuvuga ko ibihe by’intambara zo ku butaka mu karere, intambara zitwara umubare munini w’abasirikare ba Amerika, idahari.”
Mu bindi byagarutsweho muri iyi nama ni ikibazo cy’ibiribwa, aho Amerika ishobora gutanga miliyari 1$ izafasha ibihugu biri muri Afurika ya Ruguru n’Uburasirazuba bwo Hagati mu guhangana n’ibura ry’ibiribwa.
Hagati aho Arabia Saoudite yemeye ko igiye kongera ingano ya peteroli icuruza, ikagera ku tugunguro miliyoni 13 mu rwego rwo kugabanya ibiciro byayo bimaze kuzamuka ku rwego mpuzamahanga.
Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu nka Arabia Saoudite, Qatar, Bahrain, Kuwait, Oman, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Jordan, Misiri na Iraq.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!