Ku Cyumweru nibwo Biden yavunitse ubwo yari ari gukina n’imbwa ye, abaganga bahise bavuga ko yagize ikibazo mu kabombambare ndetse ko azamara iminsi yambara urukweto rumufasha kugorora aho yavunitse.
Dr Kevin O’Connor uvura Joe Biden yagize ati “Ibizamini byakozwe ntabwo byerekanye imvune neza, ariko byerekanye ko hakenewe irindi suzuma ryimbitse, nyuma yo kuhafotora hose, byerekanye ko yavunitse hagati mu kabombabare, bikaba bizamusaba kumara ibyumweru byinshi yambaye inkweto imufasha kugira ngo habashe gusubirana.”
Kuri uyu wa Kabiri, yagaragaye bwa mbere mu ruhame yambaye urukweto rufasha abafite ikibazo cy’imvune ubwo yari avuye mu gikorwa cyaberaga muri The Queen Theater i Wilmington mu Mujyi wa Delaware aho atuye.
We n’itsinda rye rishinzwe ibijyanye n’ubukungu bari muri icyo gikorwa bari kuganira ku ngamba zakwifashishwa mu kuzahura ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwashegeshwe n’icyorezo cya Coronavirus.
Amafoto






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!