Biden yagaragaje impungenge z’uko Trump ashobora gutinza amatora

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Mata 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Joe Biden wabaye Visi Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko asanga Perezida Trump, azakerereza amatora y’Umukuru w’Igihugu yo mu Ugushyingo 2020.

Kuri uyu wa Kane Biden yavuze ko Trump ashaka kugerageza kwimura amatora gusa ntabwo ashobora kubikora ku giti cye kuko inteko ishinga amategeko igomba kubanza kubyemeza.

Gusa ibi ntabwo bikuraho ko bamwe mu bo mu ishyaka ry’aba-Democrates, bafite impungenge z’uko Trump ashobora kuzabigerageza. Hari kandi n’abavuga ko ashobora kuzanga kuva ku butegetsi natsindwa amatora yo mu Ugushyingo.

Ubwoba bw’icyorezo cya Coronavirus ndetse n’ikwirakwira ryacyo byatumye benshi batekereza uburyo amatora azaba mu mudendezo ndetse uburyo bwo gutora bukagera kuri bose.

Biden uzahagararira aba-Democrates mu matora, yavuze ko inteko ishinga amategeko ikeneye kugenzura niba za leta zifite ubushobozi buhagize bwo kugeza uburyo bwo gutora ku baturage mu gihe cy’icyorezo.

Yavuze ko ‘Aba-republicains baragerageza guhatira ko abantu batora batonze umurongo batitaye ku buzima bwabo. Tugomba kugena uburyo dukora amatora aboneye kandi atekanye mu Ugushyingo, kandi nta muntu ugomba gushyira mu kaga ubuzima bwe atora’.

Joe Biden yagaragaje impungenge ko Trump ashobora gukerereza amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .