Bitandukanye n’ibyo abarebera hafi ibintu batinyaga y’uko Donald Trump ashobora kwirengagiza uwo muco, Joe Biden akigera mu biro by’Umukuru w’Igihugu yasanze Trump yaramusigiye ibaruwa na we.
N’ubwo adasabwa gutangaza ibyari bikubiye muri iyo baruwa yasigiwe na Trump, Joe Biden, yavuze ko amagambo ayikubiyemo yuzuye ubuntu bwinshi, mbese akora ku mutima.
Yagize ati “Perezida yanditse ibaruwa yuzuye ubuntu bwinshi kandi ikora ku mutima. Kuko byari ibanga rero sindi bugire icyo nyivugaho ntaramara kuvugana na we, gusa mwumve ko yari nziza cyane.”
Birumvikana ko Donald Trump ashobora kuba yavuye ku butegetsi agasiga amagambo y’inkomezi, n’ubwo atigeze yitabira ibirori by’irahira rya Joe Biden yasimbuye byabaye kuri uyu wa 20 Mutarama 2021.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!