Biden na Harris batowe nk’abantu b’umwaka wa 2020

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 11 Ukuboza 2020 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Joe Biden na Kamala Harris batoranyijwe na Time Magazine nk’abantu b’umwaka wa 2020 nyuma y’uko bombi batorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika umwe nka Perezida undi nka Visi Perezida.

Buri mwaka Time ikora urutonde rw’abantu b’abanyabigwi bawuranze. Kuri iyi nshuro, iki kinyamakuru cyavuze ko Biden na Harris bakoze amateka akomeye ku Isi.

Bombi baje ku isonga bahigitse abandi barimo Dr Anthony Fauci, umwe mu bahanga mu rwego rw’ubuzima wavuzwe cyane kubera inama yatangaga z’uburyo bwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus na Donald Trump uherutse gutsindwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika.

Kuva mu 1927, Time itora umuntu uvuga rikumvikana cyangwa se w’indashyikirwa waranze umwaka. Yavuze ko abatowe uyu mwaka bahinduye amateka ya Amerika, ku buryo ubu icyerekezo ari cyiza kurusha ugucikamo ibice kwari kumaze igihe ndetse ko batanga icyizere kubera icyerekezo cyabo cyo komora ibikomere by’abatuye Isi.

Biden na Harris nibo bantu b'umwaka wa 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .