Byafashe amasaha menshi ngo bamushimire nyuma y’uko ibyavuye mu matora bigaragaje ko Trump ari we wanikiye mugenzi we Harris bari bahanganye.
Mu bashimiye Trump kandi harimo Barrack Obama wigeze kuyobora Amerika, wavuze ko nubwo ibyavuye mu matora atari byo bifuzaga, nta kindi bakora kitari ugushimira abatsinze.
Joe Biden usanzwe ari Perezida na we yashimiye Trump ndetse amuhamagara kuri telefone, amwifuriza imirimo myiza ndetse agaragaza ko yiteguye gukora ibishoboka byose guhererekanya ubutegetsi bikazakorwa mu mahoro.
Ntabwo hazwi impamvu byafashe amasaha menshi ngo abo ba-democrates bifurize Trump itsinzi, nubwo ibyavuye mu matora atari ko byari byitezwe.
Mu ijoro ry’umunsi amatora yabayemo byari biteganyijwe ko Kamala Harris ageza ijambo ku bari bamushyigikiye ariko bimaze kugaragara ko Trump yamwanikiye, icyumba cyari cyateguwe cyasigayemo intebe gusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!