00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biden ashobora gukumirwa ku guhazwa

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 19 Kamena 2021 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Abepisikopi Gatolika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari hafi gufata umwanzuro ushobora gutuma Perezida Joe Biden atazongera kwemererwa gusangirira ku meza matagatifu, ni ukuvuga guhazwa.

Ibi byagiye hanze nyuma y’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabahe hakoreshejwe ikoranabuhanga bakagaruka ku byo kwitandukanya n’abanyapolitiki bashyigikira ubureganzira bwo gukuramo inda.

Guhazwa ni umugenzo uhambaye cyane mu muco n’imyizerere y’abakirisitu gatolika, ariko uyu muperezida ukunze kwitabira misa mu buryo buhoraho ashobora kubikumirwaho.

Biden avuga kuri uyu mwanzuro w’abasenyeri gatolika yagize ati “Icyo ni ikibazo ku buzima bwite bwa muntu kandi sintekereza ko ibyo byenda kubaho.”

Nyuma y’ibiganiro mpaka byahuje aba basenyeri ku wa Kane, Musenyeri wa San Diego, Robert MacElroy, yatangaje 168 batoye bashyigikira inyandiko yemeza ko Biden akumirwa ku meza matagatifu, 55 batora bayamagana mu gihe abagera kuri batanu bifashe. Vatican yahise igaragaza ko idashyigikiye igitekerezo cy’aba basenyeri bayo.

Biteganyijwe ko iyi nyandiko izongera kugirwaho impaka mu yindi nama izaba mu Ugushyingo ikazongera guhuza aba basenyeri basanzwe bayihuriramo kabiri mu mwaka ndetse ikanasubirwamo na komite ishinzwe inyigisho z’abasenyeri muri icyo gihugu.

Nubwo iki kibazo cyizweho mu buryo bwagutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubusanzwe Musenyeri afite ububasha bwo gufata umwanzuro ku muntu runaka ugomba gukumirwa mu misa muri diyosezi ayobora.

Gukumira abanyapolitiki bashyigikira ibyo gukuramo inda byazamutse cyane kuva Biden yatorwa nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Joe Biden ni Perezida wa kabiri w’umukirisitu Gatolika uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma ya John F. Kennedy muri 46 bamaze kuyobora icyo gihugu.

Biden ni umukirisitu gatolika utajya usiba misa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .