Biden arateganya gushyiraho itegeko ryo kwambara agapfukamunwa mu minsi 100 ye ya mbere nka Perezida

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 4 Ukuboza 2020 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Perezida watowe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko ateganya kuzasaba abanyamerika kwambara udupfukamunwa mu minsi ye ya mbere 100 ubwo azaba amaze kurahirira umwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’imwe mu ngamba zizamufasha guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Uyu mugabo ugiye guca agahigo ko kuyobora Amerika akuze kurusha abandi, yavuze ko yizeye ko iyo gahunda izaganya ubwandu bwa Coronavirus ku kigero cyo hejuru mu gihe buri munyamerika yambaye agapfukamunwa.

Biden yavuze ko ateganya gutegeka ko udupfukamunwa twambarwa mu nyubako zose za Guverinoma. Ubu Amerika nicyo gihugu ku Isi cyibasiwe na Coronavirus kurusha ibindi kuko gifite abantu miliyoni 14,1 bamaze kuyandura mu gihe abarenga ibihumbi 276 bo bamaze gupfa.

Ati “Nzasaba abantu bose kwambara udupfukamunwa mu ruhame mu minsi ijana ya mbere. Iminsi ijana yo kwambara udupfukamunwa, iteka. Kandi ndatekereza ko tuzabona igabanyuka ibyo nibibaho, nibijyana n’urukingo hamwe no kwambara agapfukamunwa imibare izagabanyuka ku kigero kigaragara.”

Biden yatangaje ko ateganya gusaba abanyamerika ko mu minsi 100 ye ya mbere nka Perezida bose bazajya bambara udupfukamunwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .