00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biden akomeje gukora iyo bwabaga ngo u Bushinwa budaca kuri Amerika mu bukungu

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Kuva mu 1891 kugeza ubu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo ziyoboye Isi mu bukungu n’umusaruro mbumbe ungana na miliyari ibihumbi 2443$ [imibare yo mu 2019], n’izamuka rya 2,2% mu mwaka, u Bushinwa bukaba ubwa kabiri ku Isi mu bukungu kuva mu 2009 n’umusaruro mbumbe wa miliyari ibihumbi 1434$ n’izamuka rya 6,1%.

Mu myaka 130 ishize, Amerika yisangiza ku isahane yonyine, yari itaratangira kugira ubwoba bw’uzaza kuyirira ibiryo kugeza ubwo mu 2011 u Bushinwa butangiye kuzamuka cyane mu bukungu bitarabaho, Amerika itangira gukora iyo bwabaga ngo icishe bugufi iki gihugu kuva muri manda ya kabiri ya Barack Obama.

Obama yarangije manda ye ntacyo agezeho, Donald Trump nawe ajyaho azana uburyo bwe bwo gusebya iki gihugu, kukibangamira ahagarika sosiyete zacyo gukorera muri Amerika no kugishyiraho ibyaha byo kuba aricyo cyazanye Covid-19.

Gusa nabyo byarananiranye u Bushinwa bukomeza kuzamuka mu bukungu none Joe Biden yazanye ubundi buryo bwe bushya.

Biden yahisemo guhangana n’u Bushinwa akoresheje intwaro bukoresha yo gushora akayabo mu bikorwaremezo, ikoranabuhanga no guteza imbere abaturage.

Ubushakashatsi bwakozwe na Nomura Holdings bubigaragaza ko mu ko mu 2030 u Bushinwa buzaba ari ubwa mbere ku Isi mu bukungu buciye kuri Amerika ndetse ko bushobora kuyicaho mbere y’uko uyu mwaka ugera kubera umuvuduko buriho.

Ikigo cy’ibarurishamibare cyo mu Bushinwa kigaragaza ko mu 2020 u Bushinwa bwashoye agera kuri miliyari 8$ mu mishinga y’ibikorwaremezo mu gihe Amerika yo yashoye agera kuri miliyoni 63$.

Biden nawe ashaka kubigenza atyo, ndetse muri Werurwe yatangaje ko afite gahunda yo gushora miliyari 225$ mu gihe cy’imyaka umunani, azifashishwa mu gushyiraho ibikorwaremezo no kubivugurura, guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no gushyiraho imirimo ku bantu batagira akazi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamukuru ku itariki 7 Mata uyu mwaka, Biden yavuze ko u Bushinwa buri kububikira imbehe bityo ko hakwiye kugira igikorwa ndetse ko iyi gahunda afite yo gushora akayabo mu bijyanye n’ubukungu izatuma itsinda u Bushinwa mu ntambara yo kuyobora Isi mu bukungu mu myaka iri imbere.

Yongeyeho “Ndabasezeranya ko mu mezi atandatu cyangwa umunani ari imbere muzaba mwandika inkuru zivuga ukuntu u Bushinwa n’Isi bizaba biri kutugenda imbere mu bijyanye n’ishoramari mu gihe kizaza bashaka kuba aba mbere.”

Guhoza u Bushinwa mu kanwa igihe cyose avuze ibijyanye n’ubukungu ni ibyerekana ko Biden ahangayikishijwe n’umuvuduko wabwo ndetse ari gukora ibishoboka ngo nawe azamuke kugira ngo iki gihugu kitazagera ubwo gica kuri Amerika imaze imyaka irenga 100 ari igihangange ku Isi.

Guhera mu 2000, Amerika yari ifite ubucuruzi mu bihugu hafi ya byose ku Isi
Muri iki gihe ibihugu bikorana n'u Bushinwa mu bucuruzi nibyo byinshi kuruta ibikorana na Amerika
Mu 2020, u Bushinwa nibwo buyoboye mu gukorana ubucuruzi n'ibihugu byinshi ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .