Amakuru dukesha France 24 avuga ko ibiganiro bizahuza Biden na Trump bizaba ku wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024.
Aba bombi bagiye guhura nyuma y’iminsi mike Biden yemeye ko Trump yatsinze amatora bidasubirwaho, ndetse amwizeza guhererekanya ububasha mu mahoro.
Trump agiye guhura na Biden mu gihe yatangiye gushyiraho bamwe mu bazamufasha inshingano mu gihe azaba ageze ku butegetsi. Kugeza ubu yatangaje ko Susie Wiles wari ukuriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza ariwe uzaba Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Trump yegukanye amatora y’umukuru w’igihugu nyuma yo gutsinda Kamala Harris wari uhagarariye ishyaka ry’Aba-Démocrates.
Uyu mugore yatorewe guhagararira iri shyaka nyuma y’uko byemejwe ko Biden atazongera kwiyamamaza kubera ibibazo by’izabukuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!