Afite akazi gakomeye kamutegereje karimo guhangana n’ibibazo by’ubuzima byatewe n’icyorezo cya Coronavirus, ubushomeri bwiyongereye mu gihugu n’akarengane katumye abaturage benshi biganjemo abirabura birara mu mihanda bakamagana ubuyobozi bwa Trump.
Usibye ibi bibazo, afite ku meza inshingano zikomeye zo kwereka abamutoye ko imyaka atari ikibazo, ko nubwo akuze ashobora kuyobora neza nta nkomyi.
Biden azarahira ariwe Perezida ukuze mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aciye kuri Ronald Reagan wasoje manda ze ebyiri mu 1989 afite imyaka 77 n’iminsi 349.
Umuganga wa Biden, Dr. Kevin O’Connor, muri raporo yashyize hanze mu Ukuboza umwaka ushize, yagaragazaga Biden nk’umuntu ufite ubuzima bwiza ushobora gusohoza neza inshingano zikomeye z’Umukuru w’Igihugu ndetse n’izo kuba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!