Bernie Sanders yatsinze muri New Hampshire mu gushaka umukandida w’Aba-démocrates mu matora ya Perezida

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 Gashyantare 2020 saa 10:12
Yasuwe :
0 0

Senateri ukomoka mu Ntara ya Vermont, Bernie Sanders, yatsinze amatora muri Leta ya New Hampshire yo gushaka umukandida uzahagararira ishyaka ry’aba démocrate mu matora ya Perezida azaba mu Ugushyingo 2020.

Mu gihe hari hamaze kubarurwa amajwi agera kuri 90%, Sanders yari imbere n’amajwi 26%, uwahoze ari Meya wa South Bend muri Indiana, Pete Buttigieg, afite 24.4% naho Senateri uhagarariye Minnesota, Amy Klobuchar ari ku mwanya wa gatatu n’amajwi 19.8%. Warren yaje ku mwanya wa kane n’amajwi 9.3% naho Biden aza ku mwanya wa gatanu n’amajwi 8.4%.

Iyi ntsinzi yateye imbaraga Sanders wari umaze igihe adahagaze neza mu bikorwa byo gushaka amajwi yatuma aba umukandida w’ishyaka rye, ngo azahangane na Donald Trump.

Nyuma yo gutsinda, Sanders yagize ati “Iyi ntsinzi ya hano ni intangiriro y’iherezo rya Donald Trump.”

Yavuze ko impamvu yiteguye gutsinda ari uko ashyigikiwe n’abantu b’impande zose, kandi yizeye ko bazagera ku bukungu butagira uwo buheza na politiki ibereye abantu bose, aho kuba abanyamafaranga.

Aha yasaga n’ukomoza ku mukandida Pete Buttigieg ushyigikiwe cyane n’abantu batanga amafaranga menshi mu bikorwa byo kumwamamaza. Mu matora aheruka muri Leta ya Iowa, Sanders yaje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Buttigieg, muri New Hampshire yaje ku mwanya wa kabiri.

Ibimaze kuva mu matora muri New Hampshire byongeye gutanga ihurizo kuri Senateri uhagarariye Massachusetts, Elizabeth Warren na Joe Biden wabaye Visi Perezida wa Amerika yungirije Barack Obama, bakomeje kubona amajwi make cyane.

Ubwo amajwi yari atangiye kujya ahagaragara, umucuruzi Andrew Yang na Senateri wo muri Colorado, Michael Bennet bahise bivana mu matora.

Nyuma yo kubona ko arimo gutsinda, Biden yahise yerekeza muri Leta ya Carolina y’Epfo ahatuye abanyamerika benshi bakomoka muri Afurika, aho yizeye ko wenda yabona amajwi.

Yabwiye abarwanashyaka be ko ibyabaye muri Leta ebyiri, ati "aho nturutse, biriya ni inzogera itangiza igikorwa ntabwo ari igisoza.”

Bernie Sanders yatsinze muri New Hampshire mu matora yo gushaka umukandida w’aba-démocrate mu matora ya Perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .