00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Berlusconi yatanze umuti w’intambara ya Ukraine n’u Burusiya

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 31 Ukwakira 2022 saa 01:43
Yasuwe :

Silvio Berlusconi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, yatangaje ko inzira yoroshye yumva yatanga umuti ku bibazo by’intambara y’u Burusiya na Ukraine, ari uko ibihugu byo mu Burayi na Amerika byahagarika guha intwaro Ukraine, nayo ikagira ibyo yumvikana n’u Burusiya.

Berlusconi asobanura ko gukomeza guha intwaro Ukraine, bidatanga igisubizo cy’intambara iki gihugu kiri kurwana n’u Burusiya. Kuri we, asanga intwaro zidakemura ikibazo ahubwo zikwiriye gusimbuzwa inkunga yo gusana ibyangiritse muri Ukraine.

Ikindi ni uko Kiev yagirana ibiganiro na Moscow. Berlusconi yavuze ko Zelensky azemera kugirana ibiganiro n’u Burusiya mu gihe azaba abona ko nta nkunga y’intwaro cyangwa se ubundi bufasha ari guhabwa n’amahanga.

Yakomeje avuga ko u Burayi na Amerika bikwiriye guha Kiev “miliyari ibihumbi z’amadolari yo gusana ibikorwa byangiritse”.

Uyu mugabo w’imyaka 86 wahoze ayobora u Butaliyani nka Minisitiri w’Intebe, yizera ko Ukraine ikwiriye kwemera ko Crimea ari agace k’u Burusiya.

Asobanura kandi ko Putin ari umugabo w’umunyamahoro, ndetse ko yagerageje kumuvugisha muri Gashyantare ubwo intambara yatutumbaga ariko ntibabashe kuvugana kuri telefoni.

Bivugwa ko 80% by’abaturage batuye mu Mujyi wa Kiev nta mazi meza bafite.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .