Mu 2022 nibwo Mercedes-Benz yatangaje bwa mbere ko ifite gahunda yo gushyira ku isoko ubwoko bw’izi modoka zikoresha amashanyarazi.
Kuri ubu uru ruganda rwamaze gushyira hanze iyahawe izina rya Mercedes-Benz G 580 ikoresha amashanyarazi mu buryo bwuzuye.
Iyi modoka izajya ku isoko mu mpera z’uyu mwaka izaba ifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 473 bidasabye kuyisubiza ku muriro.
Igihe ishyizwe kuri ‘chargeurs’ zabugenewe, bifata gusa iminota 32 kugira ngo ibe ivuye ku muriro wa 10% igere kuri 80%.
Iyi modoka uyirebeye inyuma ntaho itandukaniye cyane na ngenzi zayo za G-Class zikoresha gas.
Yahawe uburyo butatu ishobora gutwarwamo burimo G-Turn ituma igira imbaraga z’imodoka za siporo ndetse n’ubundi buyemerera kugenda mu misozi n’imihanda igoranye.
Imodoka za ‘G-Class’ ni zimwe mu zikunzwe hirya no hino ku Isi, by’umwihariko mu Rwanda zizwi ku izina rya Cross Country.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!