Netanyahu yabibwiye Inteko Ishinga Amategeko ya Israel kuri uyu wa Mbere.
Yagize ati “Nategetse ingabo zacu ngo zisenye ibikorwaremezo byose by’aba-Houti kuko umuntu wese ugerageza kuduhungabanya tuzamugabaho ibitero n’imbaraga zacu zose. Tuzakomeza kurwanya imbaraga z’umwanzi n’imbaraga zacu zose n’iyo byadusaba igihe kinini.”
Ku wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, inyeshyamba z’aba-Houti zigambye igitero cyagabwe mu gace ka Jaffa muri Tel Aviv. Nyuma ingabo za Israel zirwanira mu kirere zagabye ibitero ku byambu n’ibikorwaremezo bitanga ingufu muri Yemen.
Russia Today yanditse ko ingabo za Israel zavuze ko ibikorwaremezo byarashwe byafashaga aba-Houti mu bikorwa bya gisirikare mu gihe bo bemeza ko ari iby’abaturage rusange ndetse ngo ibyo bitero byaguyemo abantu icyenda.
Kuva intambara ya Israel na Hamas itangiye mu Ukwakira 2023, abarwanyi b’aba-Houti bahise batangira kugaba ibitero ku mato afite aho ahuriye na Israel atwaye ibintu mu Nyanja Itukura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!