00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Benjamin Netanyahu yasubiye ku butegetsi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 4 Ugushyingo 2022 saa 07:49
Yasuwe :

Impuzamashyaka iyobowe na Benjamin Netanyahu wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Israel, yatorewe kugira imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko, biharura amayira uyu mugabo wanditse amateka mu buyobozi bw’iki gihugu kuba yagaruka ku butegetsi.

Amajwi ya nyuma yatangajwe ku wa Kane, agaragaza ko Netanyahu n’abamushyigikiye batsindiye imyaka 64 mu 120 igize Inteko Ishinga Amategeko, aho muri uwo mubare, imyanya 32 ari iy’ishyaka Likud rya Netanyahu ubwe.

Ku wa Gatatu hari hamaze kubarurwa amajwi angana na 85%, icyo gihe Netanyahu yabwiye abamushyigikiye ko ari gusatira intsinzi ikomeye, ndetse abizeza ko azubaka guverinoma ikomeye.

Abo bari bahatanye barimo impuzamashyaka ya Minisitiri w’Intebe uriho muri iki gihe, Yair Lapid bagize amajwi 51, mu gihe undi mubare muto wasigaye watwawe n’amashyaka y’Abarabu.

Muri Israel ishyaka ryegukanye amajwi menshi mu Nteko Ishinga Amategeko ni naryo riyobora Guverinoma.

Lapid yashimiye Netanyahu ku bw’intsinzi ndetse ategeka abakozi be gutangira gutegura uburyo bwo guhererekanya ubutegetsi.

Iyi ntsinzi ivuze ko Netanyahu uri gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha bya ruswa agomba gutumizwaho na Perezida w’iki gihugu, Isaac Herzog, akamuha uburenganzira bwo gushyiraho guverinoma nshya, ibintu byitezwe ko bizatangira gukorwa mu cyumweru gitaha.

Netanyahu yabaye Minisitiri w’Intebe wa Israel mu gihe cy’imyaka 12 guhera mu 2009 kugera mu 2021.

Benjamin Netanyahu yatsinze amatora amuhesha uburenganzira kongera kuba Minisitiri w’Intebe wa Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .