Beirut haturitse igisasu karahabutaka cyumvikanye mu ntera irenga ibilometero 200 (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kanama 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Abantu 70 baguye mu guturika kw’igisasu gikomeye kwabereye mu Mujyi wa Beirut muri Lebanon mu gihe abandi 4000 bakomeretse bikomeye ndetse imibare ikomeje kwiyongera.

Iyi mibare yatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima muri Lebanon, Hamad Hassan. Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwotsi mwinshi ndetse n’inyubako nyinshi zangiritse.

Mu bice bitandukanye kandi hanaboneka abantu benshi bakomeretse n’abandi bitabye Imana. Ibitaro byagizweho ingaruka ndetse inyubako nyinshi zangiritse.

BBC yanditse ko abayobozi bahuje iryo turika n’ibikoresho birimo ibiturika byari bimaze imyaka itandatu bibitse ahantu.

Perezida wa Lebanon, Michel Aoun, abinyujije kuri Twitter yagize ati “Ntibyari bikwiye ko toni 2,750 ‘z’ibinyabutabire’ bya ammonium of nitrate zibikwa mu buryo butizewe.’’

Perezida Aoun yahise atangaza iminsi itatu y’icyunamo, anavuga ko Guverinoma izatanga miliyoni $66 nk’ingoboka yo gufasha abagizweho ingaruka n’iryo sanganya.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe, Croix Rouge muri Lebanon, Georges Kettaneh, avuga ko kugeza ubu bigoye kumenya abakomeretse kuko hari abatarakurwa mu bisigazwa by’inzu zasenyutse ndetse ibikorwa by’ubutabazi bikomeje.

Ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu byatangaje ko hari abantu baguweho n’inyubako. Umwe mu barokotse yavuze ko iturika rya mbere ryari rifite urusaku ruteye ubwoba.

Umwe yabwiye AFP ati “Inyubako zose ziri hafi aha zangiritse. Ndi kunyura mu birahuri n’ibisigazwa by’inzu zasenyutse ahantu hose mu mwijima.’’

Kuri ubu hatangijwe iperereza rigamije kureba icyateye iyi nkongi ndetse inzego nkuru muri Lebanon zatangaje ko ababigizemo uruhare bazakurikiranwa.

Minisitiri w’Intebe, Hassan Diab, yavuze ko ari akaga igihugu cyahuye nako ndetse ko ababigizemo uruhare bagomba kubibazwa.

Yavuze ku ‘bubiko buteye ubwoba’ bwashyizweho kuva mu 2014 ariko avuga ko adashobora guhagarika iperereza ko rikorwa.

Abategetsi bo mu mpande zitandukanye z’Isi bihanganishije Lebanon ku byago yagize, bayizeza kuyiba hafi no kuyifasha mu bihe bikomeye.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha iki gihugu nyuma y’icyo yise ‘igitero giteye ubwoba.’

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika, Mike Pompeo, yatangaje abinyujije kuri Twitter ati “Turi gukurikirana ndetse twiteguye gufasha abaturage ba Lebanon mu gihe bava mu ngaruka batewe n’ibyago by’iri sanganya.’’

Iturika ryabaye ryumvikanye mu bilometero 240 uvuye ku Kirwa cya Chypres mu Burasirazuba bwa Méditerranée.

Ibi byabaye mbere y’iminsi itatu ngo abakekwaho kwica Rafik Hariri mu 2005 basomerwe ibihano bazahabwa. Hariri wari umukire ukomeye yabaye Minisitiri w’Intebe mu 1992-1998 ndetse kuva mu 2000 kugera ubwo yegura tariki 20 Ukwakira 2004.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .