BBC yokejwe igitutu ishinjwa gukoresha ijambo ry’irondaruhu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nyakanga 2020 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru w’ikigo cya leta cy’itangazamakuru mu Bwongereza BBC, ari mu mazi abira hamwe n’ikinyamakuru akorera, bashinjwa gukoresha kuri televiziyo ijambo riri mu cyiciro cy’agaragaza irondaruhu.

Muri porogaramu izwi nka "Points West" ku wa Gatatu, Umunyamakuru Fiona Lamdin yakoresheje iryo jambo ‘nigger’ ubwo yatangazaga inkuru y’umusore w’imyaka 21 ukora mu nzego z’ubuzima, wagonzwe n’imodoka igahita yikomereza, mu gikorwa cyafashwe nk’igishingiye ku ivanguraruhu rikorerwa abirabura.

Uwo musore yagonzwe ubwo yari avuye mu kazi muri Southmead Hospital mu mujyi wa Bristol. Ubwo abari bamaze kumugonga bakomezaga biruka, ngo bakomeje kumubwira amagambo y’irondaruhu, bamwita ‘n—er.’ BBC irazira ko yakoresheje iryo jambo uko ryakabaye kandi bidakwiye, ko rikwiye kuvugwa cyangwa rikandikwa mu buryo butarigaragaza uko ryakabaye.

Mu gihe Lamdin yajyaga kuvuga uko byagenze mu nkuru ye, mu masegonda make yabanje kubwira abareba televiziyo ko bagiye kumva “ijambo rishobora gukomeretsa bamwe.”

Uwasomaga amakuru nawe yabanje kuburira abantu ko inkuru bagiye kureba irimo imvugo idakunze gukoreshwa n’amashusho ashobora gukura benshi imitima.

Umukozi ushinzwe itangazamakuru muri BBC yatangaje ko umuryango w’uwo musore w’umwirabura wari umaze kubabwira imvugo abagonze nyakwigendera bakoresheje zirimo irondaruhu, kandi “washakaga ko ibimenyetso byose bitangazwa.”

Yakomeje ati “Habayeho kuburira mbere y’uko bitangazwa. Ntabwo tukirimo gukoresha iyo nkuru ariko turakomeza kuyikurikirana.”

Umujyi wa Bristol wakomeje kugarukwaho cyane nyuma y’inkundura y’imyigaragamyo yamagana ihohoterwa ryakomeje gukorerwa abirabura izwi nka Black Lives Matter, ndetse yasize hahanuwe ikibumbano cyahashyizwe mu kinyejana cya 17 kigaragaza uwakoraga ubucuruzi bw’abacakara.

Abigaragambya bambitse umugozi icyo kibumbano cya Edward Colston baragihanura, bagikurura mu muhanda mbere yo ukiroha mu mugezi.

Fiona Lamdin akomeje kotswa igitutu kubera ijambo yakoresheje ku mwirabura
Uyu musore yagonzwe mu gikorwa cyafashwe nk'igishingiye ku ivanguraruhu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .