Umuyobozi Mukuru wa BBC, Tim Davie, yatangaje ko Isi ikomeje kugendera kuri internet ariyo mpamvu kuba televiziyo na radiyo zizavaho ari ibintu bikwiriye kwitegwa kandi abantu bagatangira gutegura uko bazakora izo mpinduka.
Davie yavuze ko BBC yihaye intego yo gutangaza amakuru mu buryo bw’ako kanya kuri televiziyo ariko ko Abongereza bakwiriye kwitega ko imirongo myinshi ya radiyo na televiziyo izafungwa mu myaka ya 2030.
Bivugwa ko izi mpinduka zizakorwa mu buryo bwo guhuriza hamwe gahunda zose za BBC ku buryo nk’ibiganiro bisanzwe bya televiziyo umuntu ashobora kuzajya abibona anyuze kuri Application yo kuri internet.
Ibyo byaba bivuze ko televiziyo zikomeye nka BBC One cyangwa se BBC Radio 4 zose ibiganiro byazo bizimukira kuri internet.
Umuyobozi Mukuru wa BBC yavuze ko hari ibyago ko iki gitangazamakuru gishobora guhinduka ikindi gikorera kuri internet gitanga amakuru kikava ku ikoranabuhanga rya Freeview rikoreshwa na televiziyo zisanzwe cyangwa se DAB ya Radiyo.
Davie yari aherutse gutangaza ko CBBC na BBC Four zigomba gutangira gukorera kuri internet gusa. CBBC ni televiziyo ya BBC ariko yita cyane ku nkuru zireba abana mu gihe BBC Four ari imwe muri radiyo zikomeye kuko yatangiye gukora mu 2002.
Televiziyo zisanzwe magingo aya ntabwo zifite abantu benshi bazikurikirana kubera uburyo internet ikomeje kwigarurira Isi. Nka BBC One byagaragaye ko abayireba ari abakuze bari hejuru y’imyaka 60 ku buryo abato yo batayitaho na gato.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!