00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batatu bakurikiranyweho kugira uruhare mu urupfu rw’umuhanzi Liam Payne

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 8 November 2024 saa 12:23
Yasuwe :

Abantu batatu bamaze gufatwa bashinjwa uruhare mu rupfu rwa Liam Payne wahoze aririmba mu itsinda rya One Direction.

Payne yitabye Imana i Buenos Aires kuwa 16 Ukwakira. Liam Payne w’imyaka 31 yamanutse ku igorofa ya gatatu muri hotel iri mu mujyi wa Buenos Aires yikubita hasi arapfa, bikekwa ko yari yanyweye ibibobyabwenge birenze urugero.

Inzego z’umutekano zishinja uburangare uwari kumwe na we, umukozi w’iyo hoteli n’undi muntu bivugwa ko aribo bamushyiraga ibiyobyabwenge.

Polisi ivuga ko yasanze mu cyumba cye harimo ibiyobyabwenge n’ibikoresho bimwe na bimwe byangiritse.

Isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko mu maraso ye harimo alcohol nyinshi, cocaine kandi yiteye n’imiti igabanya agahinda gakabije.

Ibimenyetso bya muganga byagaragaje ko yazize ibikomere byinshi yagiriye muri iyo mpanuka ariko bikekwa ko kubera ibiyobyabwenge byinshi ashobora kuba yaramanutse atazi ibyo arimo gukora.

Umurambo wa Payne washyikirijwe umuryango we ngo ujyanwe iwabo mu Bwongereza.

Liam Payne witabye Imana azize guhanuka ku nyubako ndende

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .