Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022 ahazwi nka Centre culturel kurde Ahmet-Kaya.
Inzego z’ubuyobozi zavuze ko zataye muri yombi umugabo w’imyaka 69, ukekwaho kugaba iki gitero.
Amakuru yatanzwe n’inzego z’umutekano avuga ko hari hashize iminsi mike uyu mugabo afunguwe nyuma yo gufangwa azira kugaba ibitero ku nkambi y’abimukira iri i Paris mu mwaka ushize.
Batatu bapfuye bari Aba-Kurdes, aho umunyamategeko mwene wabo yabwiye Reuters ko mu bandi batatu bakomeretse umwe ari we wagize ibikomere bikabije.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!