Yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Mbere, aho yagaragaje ko hari indirimbo yumvaga akiri perezida zifite byinshi zivuze kuri we.
Uyu mugabo kuri uyu wa Kabiri wamuritse igitabo yise ‘Promised Land’ kirimo ibintu biteye amatsiko nk’ibyaranze amatora mu 2008, irondaruhu na Donald Trump wamusimbuye, yanditse ko umuziki buri gihe wagize uruhare rukomeye mu buzima bwe, by’umwihariko mu gihe yari perezida.
Ati “Bijyanye n’igitabo cyanjye kizasohoka ejo, nashyize hamwe izi ndirimbo zirimo izifite urwibutso ubwo nari ku butegetsi. Nizere ko zibaryohera.”
Muri izo ndirimbo 20, harimo iz’abahanzi batandukanye bakomeye nka Jay-Z mu yitwa ‘My First Song’, Eminem mu yitwa ‘Lose Yourself’, Beyoncé muri ‘Halo’ na ‘At Last’, Stevie Wonder muri ‘Sir Duke’ n’izindi.
Ni ibisanzwe ko Barack Obama cyangwa umugore we Michelle Obama, bashyira hanze urutonde rw’indirimbo bakunze bitewe n’ibihe barimo.
Nko mu Ukuboza umwaka ushize, Barack Obama yashyize hanze urutonde rw’indirimbo yakunze mu mwaka wa 2019, zirimo n’iz’Abanyafurika nka Burna Boy na Rema bo muri Nigeria, na Angélique Kidjo wo muri Bénin.
Muri Mutarama 2020, umugore we Michelle Obama yatangaje urutonde rw’indirimbo yifashisha akora imyitozo ngororamubiri, zirimo indirimbo ya Burna Boy yise ‘My Money, My Baby’ mu gihe indi y’Umunyafurika yagaragaho ari iyitwa Joanna (Drogba) ya Afro B ukomoka muri Côte d’Ivoire ariko uba mu Bwongereza.
Muri Kanama 2020 nabwo Barack Obama yatangaje urutonde rw’indirimbo zari zirimo kumugera ku mutima muri icyo gihe cy’impeshyi.
Mu rutonde rurerure yakoze rugizwe n’indirimbo 53, hagaragayemo iz’abahanzi b’Abanyafurika nka Davido, Wizkid na Burna Boy bo muri Nigeria na Shatta Wale wo muri Ghana.
Music has always played an important role in my life—and that was especially true during my presidency. In honor of my book hitting shelves tomorrow, I put together this playlist featuring some memorable songs from my administration. Hope you enjoy it. pic.twitter.com/xWiNQiZzN0
— Barack Obama (@BarackObama) November 16, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!