00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki zo muri Turikiya zabujijwe kwishyurana zifashishije ikoranabuhanga ry’u Burusiya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 September 2022 saa 07:45
Yasuwe :

Isbank na Denizbank zabujijwe kwishyurana zifashishije ikoranabuhanga ryakorewe mu Burusiya ryitwa Mir ryifashishwa mu koroshya ihererekanya ry’amafaranga nyuma ya gasopo bahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko nibakomeza bashobora guhanwa.

Mu cyumweru gishize Banki nkuru ya Amerika yatangaje ko yiteguye gufatira ibihano ibigo mpuzamahanga bizagaragara bikoresha iryo koranabuhanga ry’Abarusiya kandi riri mu byafatiwe ibihano kubera intambara u Burusiya bwatangije muri Ukraine.

Russia Today yatangaje ko ibihugu bya Amerika n’u Burayi bitishimiye uburyo banki zo muri Turikiya zifashishaga ikoranabuhanga ry’u Burusiya mu kurenga ku bihano byahawe icyo gihugu, kikabasha kwishyurwa kandi bitemewe.

Muri Kanama uyu mwaka nibwo izo banki za Turikiya zatangiye gukoresha ikoranabuhanga rya Mir, ibintu byoroherezaga ba mukerarugendo bo mu Burusiya kuba babasha kwishyura bakaza icyo gihugu.

Mir ni ikoranabuhanga ryubatswe na Banki Nkuru y’u Burusiya mu 2014 nyuma y’uko ubundi buryo bwo kwishyurana nka Visa na Mastercard buhagaritswe kubera kwiyomekaho intara ya Crimea.

Amakarita miliyoni 129 amaze gutangwa ya Mir mu bihugu nka Turikiya, Vietnam, Armenia, Koreya y’Epfo, Uzbekistan, Belarus, Kazakhstan, Kyrgyzstan, Tajikistan n’ahandi.

Banki zo muri Turikiya zabujijwe gukoresha Mir

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .