Ni ubusabe buje nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’Agateganyo muri Bangladesh, Muhammad Yunus, avuze ko kuba mu Buhinde kwa Hasina ari ikibazo gikomeye ndetse gishobora no kuzahaza umubano w’ibihugu byombi.
Umujyanama mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga muri Guverinoma y’Agateganyo ya Bangladesh, Touhid Hossain yagaragaje ko batanze ubusabe mu nyandiko busaba ko u Buhinde bwabaha Hasina akaburanishwa.
Bivugwa ko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i Dhaka rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Hasina n’abaminisitiri bari bafatanyije kuyobora n’abari abajyanama be bose bashinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu.
U Buhinde nubwo bwemeye ko bwakiriye ubwo busabe ariko ntibwigeze bukomoza ku kijyanye no kohereza Hasina.
Ibi bije nyuma y’igihe gito Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Buhinde Vikram Misri agiriye uruzinduko muri Bangladesh.
Yagiranye ibiganiro na Yunus n’abandi bayobozi, Misiri akagaragaza ko ibyavugiwemo byatanze umusaruro ugamije kubaka umubano w’ibihugu byombi.
Umubano hagati y’ibihugu wajemo agatotsi nyuma y’uko ubuyobozi buhindutse.
Sheikh Hasina nyuma yo guhunga, yakomeje kwikoma ubuyobozi bwa Bangladesh avuga ko buri gucura umugambi wo gukorera Jenoside Abayisilamu.
Yunus yitezweho kuvugurura amategeko amwe n’amwe no gukomeza kuyobora kugeza mu bihe by’amatora ateganyijwe mu mpera za 2025 cyangwa mu ntangiriro za 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!