Iyi myigaragambyo yatumye Obaidul Hassan yegura yakozwe n’itsinda ry’abanyeshuri ndetse n’abandi baturage, nyuma y’uko Guverinoma y’inzibacyuho itangiye inshingano, bivuye ku kwegura k’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Sheikh Hasina wahise anahungira mu Buhinde.
Sheikh Hasina na we yeguye nyuma y’imyigaragambyo bivugwa ko ku wa 05 Kanama 2024, abarenga 20 baguyemo, biyongera kuri 90 bayiguyemo ku wa 04 Kanama 2024.
Imibare igaragaza ko mu minsi 30 abarenga 300 barimo abapolisi 13 baburiye ubuzima muri iyo myigaragambyo, ibihumbi by’abaturage birakomereka ndetse abarenga ibihumbi 10 batawe muri yombi.
Imyigaragambyo yatangiye muri Nyakanga uyu mwaka, itangizwa n’abanyeshuri biga za Kaminuza basaba ko iringaniza mu mirimo ya Leta rikurwaho.
Iryo ringaniza ryahaga amahirwe yisumbuye abana bavuka mu miryango y’abasirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Bangladesh, abo mu bwoko bwasigajwe inyuma n’amateka n’abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!