00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bangladesh: Amashanyarazi yatumye amashuri n’ibiro bigabanyirizwa amasaha yo gukora

Yanditswe na Kwizera Joseph
Kuya 23 August 2022 saa 04:33
Yasuwe :

Guverinoma ya Bangladesh yavuze ko amashuri agiye gukurwaho umunsi umwe mu cyumweru, akajya yiga iminsi itandatu ndetse ikagabanya n’amasaha y’akazi yagenwe k’umunsi kugira ngo ihangane n’ikibazo cy’amashanyarazi mu gihugu.

Icyo kibazo Bangladesh igisangiye n’ibindi bihugu biherereye mu majyepfo ya Aziya, aho mu kwezi gushize byashyizeho gahunda yo kugabanya nibura amasaha abiri mu yari agenwe yo gukora mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubuke bw’umuriro w’amashanyarazi.

Kimwe n’ahandi mu bihugu bitandukanye ku isi, Bangladesh na yo intambara ya Ukraine n’u Burusiya yazamuye igiciro cy’ibitumizwa mu mahanga byatumwe ubukungu bwacyo buhungabana.

Kuri uyu wa mbere, umunyamabanga w’inama y’abaminisitiri muri Bangladesh, Khandker Anwarul Islam, yavuze ko amashuri yajyaga afunga umunsi umwe wo ku wa Gatanu gusa ariko ubu akaba agiye kujya afunga no ku wa Gatandatu.

Mu bihe bisanzwe, amashuri yo muri Bangladesh bigaga iminsi itandatu mu cyumweru, ubwo ni ukuvuga ko baruhukaga ku wa Gatanu gusa.

Iyo myanzuro irareba n’abakorera mu biro bya leta n’amabanki, aho na bo bazagabanya amasaha yo gukora akava ku masaha umunani akagera ku masaha arindwi.

Yongeyeho ko guverinoma izakomeza guha amashanyarazi abaturage kugira ngo ibikorwa byabo bikomeze harimo nibirebana n’ubuhinzi nko kuhira imyaka.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse ku kigeranyo cya 50%, ni mu gihe igiciro cya mazutu na lisansi cyazamutse hejuru ya 40%.

Muri Nyakanga, Bangladesh yabaye igihugu cya gatatu muri Aziya y’Epfo cyasabye inguzanyo mu kigega mpuzamahanga cy’imari (IMF), nyuma ya Sri Lanka na Pakisitan ku bwo kugarizwa n’ikibazo cy’ubukungu

Bangladesh yagabanyije amasaha yo gukora kubera kubura amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .