00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bangladesh: Abarenga 90 bapfiriye mu myigaragambyo isaba Minisitiri w’Intebe kwegura

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 5 August 2024 saa 10:50
Yasuwe :

Abantu barenga 90 barimo n’Abapolisi 10, bapfiriye mu myigaragambyo karundura ikomeje guca ibintu muri Bangladesh, aho bakomeje gusaba ubutegetsi buyobowe na Minisitiri w’Intebe Sheikh Hasina kwegura.

Imyigaragambyo ikomeye yabereye mu bice byinshi by’igihugu, aho abaturage biganjemo urubyiruko biraye mu mihanda basaba Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu kwegura.

Ibintu byahinduye isura ubwo Polisi yakoreshaga imbaraga z’umurengera mu kubasubiza inyuma, zirimo kuboherezamo imyuka iryana mu maso n’ibindi. Ibi byarakaje abaturage bari batangiye kwigaragambya batuje, bituma igice kinini cyabo kigaba igitero gikomeye ku biro bya Polisi, kirwana na Polisi ndetse abapolisi 13 bahasiga ubuzima.

Polisi na yo yahise ishyira imbaraga mu kwirwanaho, umuvundo ukomeye n’ihangana ryabo na Polisi rihitana abaturage barenga 75 muri rusange.

Iyi myigaragambyo yatangiye abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Dhaka basaba Leta guhindura itegeko rivuga ko 30% by’imyanya ya Leta izajya ihabwa abakomoka ku bagize uruhare mu rugamba rwo guharanira ubwigenge muri icyo gihugu, rwarangiye mu 1971.

Nyuma y’uru rugamba rwatumye iki gihugu kibona ubwigenge buva kuri Pakistan, Sheikh Mujibur Rahman wari uruyoboye, yashyizeho itegeko rivuga ko abagize uruhare muri urwo rugamba bagomba kujya bahabwa 30% by’imyanya mu nzego za Leta, iryo tegeko ritangira gushyirwa mu bikorwa mu 1972.

Icyakora ryaje kugenda rivugururwa, ryongeramo abagore, abafite ubumuga ndetse n’abandi bakomoka mu moko mato mu gihugu, mu rwego rwo kwirinda ko bigaragara nabi cyane ko urubyiruko rwari rwarakomeje kuryinubira.

Mu 2018, abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Dhaka ikomeye kurusha izindi muri Bangladesh, bandikiye Urukiko basaba ko iryo tegeko rihinduka, ndetse biza kugerwaho. Gusa nyuma y’amezi make, Urukiko rw’Ikirenga rwaje kongera kurisubizaho nyuma y’uko abakomoka mu miryango y’abagize uruhare mu rugamba rwo kurwanira ubwingege batanze ikirego muri urwo Rukiko.

Ibi byakomeje kurakaza abanyeshuri, bituma bongera kwirara mu mihanda, ubwo hari mu ntangiriro za Nyakanga. Imyigaragambyo yatangiye ikorwa mu mahoro ariko biza guhindura isura ubwo Leta yatangiraga kohereza abapolisi mu bigaragambya, bagatangira kubarasa no kubahohotera.

Itsinda ry’abanyeshuri rishyigikiye ubutegetsi na ryo ryinjiye mu myigaragambyo, ritangira gufata ku ngufu abakobwa bari mu gice kirwanya iri tegeko, bituma imyigaragambyo irushaho gukaza umurego ndetse n’abandi baturage batari abanyeshuri batangira kuyitabira muri rusange.

Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh, Sheikh Hasina, yari yavuze ko abanyeshuri biraye mu mihanda batakiri abanyeshuri, ahubwo babaye abanyarugomo bagomba gukumirwa mu buryo bwose bushoboka.

Ibi byose byarushijeho kurakaza abaturage muri rusange, noneho ibyari imyigaragambyo yo gusaba ko itegeko rihinduka, bihinduka imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi mu buryo bwuzuye ndetse no gusaba ko Sheikh Hasina yegura burundu.

Kugeza ubu internet irafunzwe mu bice byinshi by’igihugu mu gihe kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatatu ari iminsi y’ibiruhuko mu gihugu aho inzego za Leta zitazakora, naho inkiko zo zikaba zarafunzwe, zikazafungurwa mu gihe kitari cyatangazwa.

Inkiko zifunzwe mu gihe abaturage bagera ku bihumbi 11 batawe muri yombi, aho mu bituma abaturage bigaragambya harimo n’uko bagomba kurekurwa.

Imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp na Facebook ntiziri gukora mu gihugu mu gihe ibikorwa byinshi byafunzwe, cyane cyane iby’abanyamahanga.

Muri rusange, abarenga 300 bamaze kugwa muri iyi myigaragambyo, icyakora imiryango itegamiye kuri Leta ivuga ko umubare w’abapfuye ukubye inshuro nyinshi uwo, dore ko hari na benshi batari baboneka ngo bashyingurwe.

Ibihumbi by'abaturage bakomeje guhangana na Leta basaba Minisitiri w'Intebe kwegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .