Ni umuhango uzabera ku mbuga ya Bazilika yiririwe Mutagatifu Petero. Gusezera ku murambo wa Papa Francis biratangira kuri uyu wa 23 Mata 2025 muri iyo bazilika.
Mu bazitabira uyu muhango harimo Perezida wa Amerika, Donald Trump, aho azaba ari kumwe n’umugore we Melania Trump.
Mu bandi harimo Perezida wa Argentine, Javier Milei, na cyane ko ari igihugu Papa Francis avukamo. Milei yakunze kugaragaza ko yishimira ubuhanga bw’uyu mupapa.
Perezida wa Brésil, Luiz Inacio Lula da Silva, na we biteganyijwe ko azitabira umuhango wo gushyingura Papa Francis ari kumwe n’umugore we.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, na we ari mu bihumbi bizitabira umuhango wo gushyingura Papa Francis nk’uko ibiro bye byabitangaje.
Mu bayobozi bo mu Burayi biteganyijwe ko bazitabira uyu muhango barimo, Umuyobozi wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen n’Umuyobozi w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, António Costa.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, na we biteganyijwe ko azerekeza i Roma ari kumwe n’Igikomangoma William uzaba ahagarariye Umwami Charles III.
Uretse abo na Perezida wa Irlande, Micheal Higgins n’umugore we na bo bazitabira uwo muhango. Bazajyana na Minisitiri w’Intebe, Micheál Martin.
Mu bayobozi b’ibihugu bazajya gusezera bwa nyuma kuri Papa Francis harimo kandi n’Umwami Felipe VI wa Espagne n’Umwamikazi Letizia.
Bazaba bari kumwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Chancelier w’u Budage ucyuye igihe, Olaf Scholz na we azitabira ari kumwe na Frank-Walter Steinmeier uzaba ahagarariye Guverinoma y’u Budage.
Ni mu gihe Perezida wa Ukraine wavuze ko Papa Francis yakunze gusengera Ukraine mu bibazo irimo, na we azitabira umuhango wo gushyingura uyu mupapa. Azaba ari kumwe n’umugore we Olena Zelenska.
Mu bazitabira kandi harimo, Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugorewe, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Bart De Wever ari kumwe n’Umwami Philippe w’u Bubiligi n’Umwamikazi Mathilde.
Hazitabira kandi Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Dick Schoof, aho azaba ari kumwe na Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Caspar Veldkamp. Mu bazitabira harimo Perezida wa Portugal Marcelo Rebelo de Sousa ari kumwe na Minisitiri w’Intebe, Luis Montenegro.
Mu bandi harimo Perezida wa Hongrie,Tamas Sulyok, Chancelier wa Austria, Christian Stocker, Perezida wa Slovenia, Natasa Pirc Musar.
Harimo kandi abaperezida nka Gitanas Nauseda wa Lithuania, Edgars Rinkevics wa Latvia na Alar Karis wa Estonia.
Ibindi bihugu bizohereza abayobozi ni nka Czech Republic, Kosovo, Moldova, Romania na Slovakia.
Ibiro bya Perezida w’u Burusiya byatangaje ko Vladimir Putin we atazajyayo.
Ku wa 22 Mata 2025 nibwo aba-cardinal bahuriye i Vatican mu gutegura umuhango wo gushyingura Papa Francis witabye Imana ku myaka 88 azize stroke n’indwara z’umutima no kureba ku bindi byemezo bbitandukanye birimo gutegura uzamusimbura n’ibindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!