00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu badepite bo mu ishyaka ry’Aba-démocrate basabye Biden kuganira na Putin

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 Ukwakira 2022 saa 03:37
Yasuwe :

Bamwe mu badepite bashaka impinduka mu ishyaka ry-aba-démocrate muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, basabye Perezida Joe Biden kuganira na mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Putin kugira ngo bakemure ikibazo cy’intambara yo muri Ukraine.

Mu ibaruwa yasinyweho n’abadepite 30, bagaragaje ko bashyigikiye uruhande igihugu cyabo cyafashe rwo gushyigikira Ukraine mu ntambara no kuyiha inkunga.

Icyakora, aba badepite bavuze ko hadakwiriye kurebwa ku ntambara nk’igisubizo ntakuka kuri iyi ntambara, ko ari ngombwa gutekereza no ku nzira za dipolomasi zirimo no kuganira n’u Burusiya.

Bagize bati "Nk’abadepite bashinzwe gukurikirana ikoreshwa rya miliyari z’amadolari atangwa n’abanyamerika babinyujije mu misoro akifashishwa muri iyi ntambara, twumva ko Amerika ikwiriye no kuganira imbonankubone n’u Burusiya kugira ngo bigabanye ibishobora kwangirika kandi dufashe Ukraine kubona amahoro."

Muri Kamena uyu mwaka na Perezida Biden yavuze ko bishoboka kurangiza ikibazo mu mahoro, ubwo yari abajijwe niba Ukraine itakwemera gutakaza uduce tumwe ariko intambara ikarangira.

Biden yavuze ko ibiganiro by’amahoro bishobora kuzabaho, gusa avuga ko ntawe uzi igihe bizabera.

Guhera muri Gashyantare uyu mwaka ubwo intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yatangiraga, Amerika imaze gutanga inkunga ya miliyari zigera kuri 60 z’amadolari ahabwa Ukraine.

Hari bamwe mu banyamerika bakomeje kugaragaza ko nta mpamvu yo gukomeza gutakaza amafaranga menshi bafasha Ukraine mu ntambara, mu gihe ubuzima imbere mu gihugu bukomeje guhenda kubera izamuka ry’ibiciro, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi.

Bamwe mu badepite bashaka ko Perezida Biden ashyikirana na mugenzi we w'u Burusiya, Vladmir Putin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .