Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yavuze ko kugeza ubu iyi ballon iri kuzengerera mu kirere, nta kibazo cy’umutekano muke yateje ndetse ko bishoboka ko izamara indi minsi mu kirere cy’iki gihugu.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yasubitse urugendo yagombaga gukorera mu Bushinwa mu mpera z’iki Cyumweru kubera iyi Ballon. Gusa yavuze ko hagomba kubaho ibiganiro bigamije gukemura iki kibazo.
Ku wa Gatanu, iyi ballon yabonetse mu ntera ya metero 18288 mu kirere cya Amerika, aho yagendaga igana mu Burasirazuba. Ifite ubushobozi bwo kwihindukiza gusa Inzego z’Igisirikare za Amerika ntizatangaje amakuru arambuye kuri yo.
Amerika yamaganye amakuru avuga ko iyi ballon ari igikoresho cy’u Bushinwa mu bushakashatsi bwa gisivile, ahubwo ivuga ko iri gukoreshwa mu butasi.
Kugeza ubu nta kibazo cyaba icya politiki cyangwa se icy’umutekano muke kirabaho biturutse kuri iyi ballon gusa ikomeje kuvugisha benshi. Haracyari kugenzurwa niba iramutse irashwe igahanurwa, bitagira ingaruka ku baturage bari hasi ku butaka.
Ikibazo gikomeye Amerika ifite ngo ni uko umunsi ku wundi iri kwerekeza mu bice iki gihugu gifata nk’ibyihariye ku mutekano wacyo, kuko yabonetse hejuru y’agace ka Montana, kabikwamo missile zikomeye zishobora kwambukiranya imigabane mu gihe zirashwe.
Ku wa Kabiri nibwo Perezida Joe Biden yamenyeshejwe iby’iyi ballon, mu cyumweru gitaha abayobozi bakomeye muri Sena by’umwihariko muri Komisiyo ishinzwe Ubutasi, bazagezwaho amakuru arambuye ayerekeyeho.
Ku wa Gatanu iyi ballon yatumye ingendo zimwe na zimwe z’indege za gisivile mu gace ka Montana zihagarikwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!