Ni ubutumwa Dr. Nsanzimana yanyujije kuri X aho yasubizaga Umumyamakuru Oswald Mutuyeyezu wari wagaragaje iby’icyo kibazo.
Mutuyeyezu yashyize kuri urwo rubuga amashusho arimo abagabo bari gupakira imifuka ya sima mu mbangukiragutabara.
Ubwo butumwa yamenyeshejemo inzego z’ubuzima n’izubugenzacyaha, yabuherekeresheje amagambo agira ati “Imifuka ya sima mu mbangukiragutabara. Umuntu ampaye iyi video yongeraho amagambo agira ati ‘ibi bintu birakwiye koko! Sima muri ‘ambulance’!”
Minisitiri Dr. Nsanzimana yasubije ko ayo makuru bayamenye ndetse n’ababikoze bahanwe.
Ati “Aya makuru y’iyi ‘ambulance’ twayamenye kandi ababikoze bahanwe. Kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe. Turashimira abaturage babonye ikibi gikorwa bagatanga amakuru. Undi wese wabona ‘ambulance’ ikoreshwa nabi yahamagara 912.”
Ntabwo Minisitiri Nsanzimana yagaragaje aho iyo mbangukiragutabara yafatiwe.
Nubwo uyu muyobozi atagaragaje ibihano byahawe abo bakoze ibyo, itegeko nimero 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa rigena ko umuntu wese wahawe ububasha n’igihugu cyangwa wahawe ubutumwa mu rwego rw’umurimo wa Leta, ukoresha nta burenganzira yabiherewe n’inzego zibifitiye ububasha, amafaranga ari ku ngengo y’imari ya Leta cyangwa ukoresha undi mutungo wa Leta ibyo bitateganyirijwe, aba akoze icyaha.
Rigaragaza ko iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.
Imifuka ya sima muri 🚑
Umuntu ampaye iyi video yongeraho amagambo agira ati "Ibi bintu birakwiye koko !sima muri ambulance 🤭"
Mubajije aho byabereye ati "Mbibonye muri group biri gu trending cyane ubwo mu gitondo turamenya aba biri inyuma."
Dutabaze @RBCRwanda… pic.twitter.com/pjPtILP0yW
— Oswald Oswakim (@oswaki) November 25, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!