00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ayobora aba Jenerali ari umusivili: Ikiganiro na Mariya Didi Minisitiri w’ingabo w’umugore muri Maldives

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 28 June 2022 saa 10:03
Yasuwe :

Ni imbonekarimwe kuba umusivili yahabwa inshingano zo kuyobora Minisiteri y’ingabo. Uza Mariya Didi yanditse amateka akomeye yo kuba umugore wa mbere uyoboye ingabo za Maldives kuva tariki 17 Ugushyingo 2018 kandi nta bunararibonye mu bya gisirikare afite.

Amateka ye ni maremare, Mariya Didi ni we mugore wa mbere w’umunyamategeko muri Maldives akaba afite n’umwihariko wo kuba umwe mu bagore bake ku Isi batorewe kuba abadepite muri manda enye zikurikirana. Yari muri komisiyo yakoze itegeko nshinga ry’igihugu cye mu 2008.

Ni impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, yakubiswe bikomeye n’abasirikare nyuma aza kubayobora afite intego ikomeye yo guhindura isura bari bafite mu baturage yo kuba ibikoresho by’abanyagitugu.

Iyo muganiriye akibuka uburyo inzego z’umutekano zakoreraga iyicarubozo abana n’izindi mfungwa muri gereza, uburyo yakubiswe azira guharanira ko ingoma y’igitugu muri Maldives ivaho, afatwa n’ikiniga agaturika akarira.

Mariya Didi ntiyibagirwa umwana w’imyaka 19 wishwe urubozo n’abasirikare ba Maldives ubwo yari muri gereza. Uyu mugore yamenye aya makuru agiye kumwunganira mu mategeko, yiyemeza kurandura iki kibazo ahangana n’ubutegetsi bwa Maumoon Abdul Gayoom wayoboye Maldives kuva 1978 kugeza mu 2008.

Urugendo rwe rwo kuba Minisitiri w’Ingabo, aruhera mu 2003 ubwo we na bagenzi be biyemezaga gushoka imihanda mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Maumoon Abdul Gayoom. Ni nyuma y’uko imfungwa yitwaga Hassan Evan Naseem yishwe n’inkoni z’abashinzwe umutekano 12 muri gereza ya Maafushi.

Imyigaragambyo yatumye mu 2005 hemerwa amashyaka menshi, ku ikubitiro ishyaka Maldivian Democratic Party (MDP) rya Maria Didi riremerwa. Mu 2008 havuguruwe itegeko nshinga bituma andi mashyaka ahatanira ubutegetsi ndetse ishyaka rya MDP ryegukana amatora. Perezida uriho ubu na we ni ryo akomokamo.

Mariya Didi aheruka i Kigali mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM). Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagarutse ku buryo ubutegetsi bw’igitugu bwamaze imyaka 30 muri Maldives bwashenye igihugu by’umwihariko igisirikare.

Yavuze ko yasanze igisirikare cya Maldives cyaraterewe icyizere n’abaturage n’abandi banyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi kuko byageze aho abasirikare bajyaga mu nteko ishinga amategeko bagasohora ku ngufu abadepite bo mu mashyaka atari ku butegetsi, bagakubitwa.

Mariya Didi yavuze ku buryo uyu munsi amaze gusubiza igisirikare ku murongo, umubano we n’abasirikare bakomeye nka ba Jenerali kandi we ari umusivili n’ibindi.

Mariya Didi avuga ko ari impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu kuva akivuka

Ikiganiro na Minisitiri Mariya Didi

IGIHE: Ni iki gituma wiyita impirimbanyi?

Mariya Didi: Ntekereza ko navutse ndi impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu. Hari ihohoterwa ryakorerwaga urubyiruko muri za gereza, mfata icyemezo ko igihe kigeze ngo abantu bahaguruke. Nk’umugore w’umunyamategeko, nagombaga guhaguruka nkagira icyo mvuga, naravuze nti "reka ijwi ryanjye ryumvikane".

Hari ibibazo byinshi mu nzira, hari abantu benshi baba bashaka kuyobya intego yawe, kwitambika ibyo ugerageza kugeraho, ugomba gushyira mu mutwe wawe ko aba ari bato cyane ugereranyije n’intego yawe. Ntuzigere utakaza umurongo w’aho ushaka kugana, icyo ushaka kugeraho kiba gihari.

Abantu bazagufunga, bazakugambanira, bagushinje ibyaha ariko urakomeza ukabereka ko uzatsinda bikarangira usohotse wemye, umwenyura. Ntuzacike intege.

IGIHE: Uri Minisitiri wa mbere w’ingabo w’umugore wa Maldives, aka kazi karoroshye?

Mariya Didi: Ni ubwa mbere umugore abaye Minisitiri w’Ingabo wa Maldives, ndi uwa kabiri ubaye Minisitiri w’ingabo atari Jenerali, Colonel, ndavuga muri make ufite ubunararibonye bwa gisirikare.

Hari aba Jenerali benshi, ba Colonel benshi b’abanyamwuga ariko bakeneye umuyobozi mwiza (Manager), uzi kuvugana na bo, ushobora gukemura ibibazo, ubereka uko intego zabo zashingira ku baturage, ushobora kubavugira, ijwi ryabo rikumvikana akabereka ko na bo ari abantu.

Ndatekereza ko Minisitiri w’Ingabo w’umugore ashyiramo n’inyongera y’ubumuntu mu nzego za gisirikare.

IGIHE: Uri umusivili, gutegeka aba Jenerali ubwo barakubaha?

Mariya Didi: Ntabwo nari bubashe kugira akazi nkora batanyubaha. Nari indwanyi yo ku muhanda, kandi barabizi ko ntashobora kumanika amaboko, bari bakeneye inararibonye, bari bakeneye kwemerwa n’abaturage, bari bakeneye umuntu nkanjye, mu ishyaka ryanjye MDP banyita ’Mama w’ishyaka’.

IGIHE: Uvuga ko wasanze igisirikare abaturage baragitakarije icyizere, bababona nk’ibisimba, ubu bimeze gute?

Mariya Didi: Hari akazi kenshi ko gukora, ubu abashinzwe umutekano ntibashobora kujya ku muhanda ngo bakore ibyo bakoraga mbere y’uko nza. Ubu turabasha kugenda mu mihanda nta kibazo, turavugana n’abaturage, turakorana na bo cyane, turimo kwigisha inzego z’umutekano ibijyanye na demokarasi, kubahiriza amategeko, tubabwira ko nubwo bambaye impuzankano baba bagomba kumenya ko amategeko ari hejuru ya buri wese.

Ubwo nazaga nasanze ari inzego z’umutekano zishyigikira abanyagitugu, bari bakeneye kubahiriza amategeko, bari bakeneye umuntu ubibafashamo.

Babonye rero umunyamategeko muri njye, babonye umubyeyi muri njye, impuhwe z’umugore ubabwira ngo ibyabaye byarahise kugera ku hazaza birasaba ko dukora ibi n’ibi dushyize hamwe, ni ko twagize icyo tugeraho, twubatse icyizere, ubushuti byavuyemo ubumwe.

Minisitiri Mariya Didi amaze kubaka icyizere mu gisirikare cya Maldives
Ni umusivili ariko mu bo ayobora harimo ba Jenerali kandi bose baramwubaha

Mariya Didi mu bubasha bwe nka Minisitiri w’Ingabo areberera inzego umunani, hari ingabo za Maldives (MNDF), Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya iterabwoba (NCTC), Ikigo gishinzwe imicungire y’ibiza (NDMA), ikigo gishinzwe gasutamo, abinjira n’abasohoka ndetse n’umutekano w’indege, Ikigo cyo kurwanya icuruzwa ry’abantu ndetse n’ikigo gishinzwe iby’amazi.

Mu mwaka we wa mbere ari Minisitiri w’ingabo, Mariya Didi yashyize imbaraga mu kubaka ubunyamwuga mu gisirikare, kukivugurura no kugikura mu bya politiki agamije kukigarurira icyizere muri rubanda ndetse no kubaka umubano w’igisirikare n’abaturage.

Ku nshuro ya mbere, Mariya Didi yafunguriye imiryango itangazamakuru agamije ko kwimika umuco wo gukorera mu mucyo mu gisirikare.

Mariya Didi yaciye ibyashinjwaga igisirikare cya Maldives byo gukorera mu bwihisho, aho ku nshuro ya mbere yemeye kwitaba komisiyo y’inteko ishinga amategeko agasobanura ibyibazwaga ku gisirikare.

Mariya Didi yizera ko nta gihugu gishobora kugera ku mahoro, umutekano n’ituze kidakoranye n’ibindi. Aha ni ho yagiye agaragara cyane mu mikoranire n’u Buhinde na Sri Lanka, cyane cyane mu gushyiraho ubufatanye mu mutekano.

Akomeje kandi kugira uruhare mu kuzamura ubushobozi bw’ingabo n’imikorere myiza, aho asinya amasezerano n’abafatanyabikorwa batandukanye agamije kongera imyitozo n’amasomo y’igisirikare.

Guteza imbere umugore mu gisirikare cya Maldives, ni kimwe mu byo Mariya Didi yashyize imbere. Kuri ubu komisiyo yose y’imbere mu gisirikare igomba kugira nibura umugore umwe. Muri Kanama umwaka ushize igisirikare cyashyizeho ushinzwe amakuru w’umugore, ni ubwa mbere bibayeho.

Muri politiki Mariya Didi si agafu k’imvugwarimwe. Yatorewe kuyobora ishyaka ryitwa Maldivian Democratic Party (MDP), akaba ari ishyaka rikomeye muri Maldives. Ku buyobozi bwe iri shyaka ryatsindiye kuyobora igihugu mu matora ya 2008 yitabiriwe n’amashyaka menshi ariko ntibyatinze.

Kuwa 7 Gashyantare 2012, uwari Perezida Mohamed Nasheed yegujwe ku gahato n’igipolisi mu cyiswe “Coup d’état”. Uwo munsi n’uwawukurikiye, Mariya Didi yakubiswe cyane n’abashinzwe umutekano bamushinja kuba yari umwe n’uwari visi Perezida icyo gihe wahise asimbura Perezida.

Yari iminsi mibi kuri Mariya Didi gukubitirwa imbere y’abana n’inzego z’umutekano. Ibi ntibyamuciye intege kuko mu 2018 ishyaka rye ryarahatanye mu matora ryegukana intsinzi aho Perezida Ibrahim Mohamed Solih akomoka mu ishyaka rya MDP.

Ni intsinzi we na bagenzi be baharaniye nyuma y’imyaka 30 y’ubutegetsi bw’igitugu, buhonyora uburenganzira bwa muntu, budatanga ubwisanzure muri politiki n’ahandi.

Maldives ni igihugu giherereye mu Majyepfo ya Aziya gituwe n’abaturage 557,751. Cyinjiye muri Commonwealth muri Nyakanga 1982 kiza gukurwamo mu Ukwakira 2016 kubera ibirego byo guhonyora uburenganzira bwa muntu na demokarasi. Kuwa 1 Gashyantare 2020 nibwo cyasubijwe mu muryango.

Ni umugore wanyuze mu nzira igoye ariko agera ku ntsinzi
Mariya Didi ari kumwe n'abo bazanye i Kigali
Minisitiri Mariya Didi yakoze ibirometero 4,828 yitabira CHOGM i Kigali
Mariya Didi ni we munyamategeko wa mbere w'umugore Maldives yagize
Minisitiri Mariya Didi yashyize imbere kubaka ubufatanye mu bya gisirikare n'ibindi bihugu
Yasanze igisirikare cya Maldives cyarishoye muri politiki cyane ariko amaze kugiha umurongo mu myaka irenga itatu amaze akiyoboye
Akomeje gusinya amasezerano n'ibihugu mu rwego rwo kongerera ubushobozi igisirikare cya Maldives
Ububanyi n'amahanga mu bya gisirikare ni yo ntego
Igisirikare cya Maldives cyari gikeneye umuyobozi nka Mariya Didi nk'uko abyivugira
Biba ari ibyishimo iyo ari kumwe n'abasirikare
Maldives ni umwigimbakirwa uri mu nyanja y 'u Buhinde
Maldives ni igihugu cyizwiho kugira ubukerarugendo buteye imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .