Ayatollah Khamenei yabigarutseho ubwo yari ayoboye amasengesho yo kuri uyu wa Gatanu, igikorwa yaherukaga gukora mu 2020, ubwo Amerika yicaga General Qasem Soleimani, mbere yaho akaba yaraherukaga kwitabira iki gikorwa mu 2012.
Uyu muyobozi yavuze ko ibyakozwe na Iran byemewe n’amategeko, avuga ko buri gihugu cyose kiba gifite uburenganzira bwo kwirwanaho igihe cyugarijwe, cyangwa kikagabwaho ibitero.
Yongeye gushimangira ko ibikorwa bikorwa na Hamas mu rwego rwo kwirwanaho bifite ishingiro, ashimangira ko ibibazo byo mu Karere k’Uburasizuba bwo Hagati biterwa cyane n’ibihugu birimo Amerika na Israel.
Yaciye amarenga ko ibitero byagabwe kuri Israel ’byari igihano gito cyane’ kuko icyo gihugu cyari gifite ubushobozi bwo gukora ibirenze ibyo cyakoze. Ku rundi ruhande, ibi bikekwa nko guca amarenga ku cyo Iran izakora mu gihe cyose Israel yaramuka yihoreye, nk’uko yabisezeranye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!