00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Autriche yahagaritse kwakira impunzi zo muri Syria

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 December 2024 saa 08:00
Yasuwe :

Igihugu cya Autriche cyahagaritse kongera kwakira impunzi zo muri Syria ndetse gitangaza ko n’izihari zigiye gusubizwa iwabo, nyuma y’umunsi umwe ubutegetsi bwa Bashar al Assad bukuweho.

Kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukuboza nibwo inyeshyamba za HTS zafashe umurwa mukuru Damascus, Perezida Assad ahungira mu Burusiya.

Minisiteri ishinzwe umutekano muri Autriche yatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere, uburyo bwose bwari bwarashyizweho bwo kwakira impunzi zo muri Syria buhagaritswe.

Uyu mwanzuro ufashwe mu gihe Autriche icumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 100 zituruka muri Syria, mu gihe hari ibindi bihumbi byasabye ubuhungiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .