Ibi bitaramo byari bigize ‘Swift’s Eras tour’ byari biteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane, ku wa Gatanu ndetse no ku wa Gatandatu, bikabera kuri Sitade ya Ernst Happel.
Itangazo ryashyizwe hanze n’abashinzwe gutegura ibi bitaramo, rivuga ko “Dushingiye ku makuru twahawe n’inzego z’umutekano ko hari igitero cy’iterabwoba cyari kugabwa muri Sitade ya Ernst Happel, nta yandi mahitamo yari ahari uretse guhagarika ibitaramo bitatu byari biteganyijwe, kubera umutekano wa buri wese”.
Iri tangazo rigaragaza ko abari baguze amatike yabo, bose bazayasubizwa bitarenze iminsi 10 y’akazi.
Ku wa Gatatu, abantu babiri batawe muri yombi, bakekwaho gutegura kugaba ibitero mu birori binini mu duce twegeranye na Vienne.
Chancelier wa Autriche, Karl Nehammer, mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko guhagarika ibi birori ari “Ugutenguha abafana bose” ariko ko ikibazo “gikomeye cyane.”
Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Vienne, Gerhard Pürstl, yavuze ko abantu 65,000 ku munsi bari bitezweho kwitabira ibi bitaramo, mu gihe abandi bafana 22,000 ari bo bashoboraga kuzajya baba bari hanze ya sitade.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!