Australia: Umwaka watangiye abaturage bijunditse abayobozi kubera inkongi y’umuriro

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 31 Ukuboza 2019 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage b’igihugu cya Australia, kimwe mu byizihiza bwa mbere ibirori by’itangira ry’umwaka mushya bitewe n’aho giherereye ku isi, ntibishimiye uburyo abayobozi b’iki gihugu bagiye mu birori byo gutangira umwaka mushya wa 2020, nyamara bo bugarijwe n’inkongi y’umuriro.

Iki gihugu gifite imijyi ikomeye nka Sydney na Melbourne iri imbere ho amasaha 11 ku isaha ngengamasaha ya GMT, kimaze iminsi cyibasiwe n’inkongi yayogoje ibice bitandukanye byacyo, aho kugeza ubu abaturage bamwe bakuwe mu ngo zabo, abandi bagahitamo gutura mu bwato mu biyaga n’inyanja kuko i Musozi ho umuriro ukiri mwinshi.

Mu mujyi wa Sydney, aho Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, Scott Morrison, yizihirije ibirori by’itangira ry’umwaka, bamwe mu baturage babifashe nko kubakina ku mubyimba no kudaha agaciro ubuzima bw’abari mu kaga kuko bo ntaho gukinga umusaya bafite mu gihe bakigoswe n’inkongi.

Amashusho yagaraye haraswa ibishashi by’umuriro mu mujyi wa Sydney, yarakaje abaturage bari bamaze igihe basaba ko ibyo birori byasubikwa, amafaranga yo kubitegura agakoreshwa mu bikorwa byo kuzimya inkongi, no gutabara abari mu kaga kubera inkongi.

Umuyobozi w’umujyi wa Sydney, Clover Moore, yavuze ko ibikorwa byo gutegura ibirori byo kwizihiza umwaka mushya byateguwe mu mezi 15 ashize, kandi ko ingengo y’imari yari yabiteganyirijwe nayo yashize.

Ikirere cyo mu mijyi ya Mallacoot, Batemans Bay, na New South Wales cyapfukiranywe n’imyotsi ivanze n’ibishashi by’umuriro biri guturuka ku nkongi n’ibigega bya gaz biri guturika kubera umuriro.

Kugeza ubu abantu 12 nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’inkongi, mu gihe abandi batanu baburiwe irengero. Abantu benshi bahejejwe n’inkongi ku nkengero z’ibiyaga n’inyanja mu mijyi nka Mallacoota, aho ubukana bw’umuriro burenga dogere selisiyusi ijana.

Inzego za gisirikare zatanze kajugujugu zazo mu rwego rwo kongera ubutabazi ku baturage na ba mukerarugendo bakiri mu bice byibasiwe n’inkongi kurusha ibindi.

Ibirori byo kwizihiza umwaka mushya mu mujyi wa Sydney byabaye ku isaha ya saa sita z’ijoro muri iki gihugu mu gihe i Kigali mu Rwanda byari saa cyenda z’igicamunsi.

Umujyi wa Sydney wizihije ibirori by'umwaka mushya mu buryo bukomeye
Ibirori byo gutangira umwaka mushya mu mujyi wa Sydney byateguwe guhera mu mezi 15 ashize
Ibikorwa by'ubutabazi birakomeje ariko ntaho biri gukora ubukana bw'inkongi
Ibyanya by'inyamanswa biri mu byibasiwe n'inkongi
Inyanja n'ibiyaga ni bwo buhungiro bwizewe muri ibi bihe inkongi ikomeje kwiyongera
Zimwe mu nyamanswa zishwe n'inkongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .