Ni umwuzure watewe n’imvura nyinshi imaze iminsi itatu igwa muri Queensland, aho yangije ibirimo inzu zituwemo, izicururizwamo n’ibikorwaremezo nk’imihanda.
Umuyobozi wa Leta ya Queensland, David Crisafulli, yabwiye ABC News ko umwuzure wangije byinshi by’umwihariko utuma abaturage bimurwa, bamwe bajya ahirengeye abandi bajyanwa mu nkambi.
Yavuze ko abaturage bagomba kwirinda ingona zazanywe n’umwuzure no kwirinda kujya aho imvura ikiri kugwa.
Ni mu gihe ku Cyumweru umugore w’imyaka 63 wo mu gace ka Ingham yapfiriye mu mpanuka y’ubwato bw’abatabazi bwabambutsaga ariko bukaza kurohama, uyu mugore ntiyarokoka.
Uyu mwuzure kandi wasize inzu ibihumbi 10 zidafite umuriro na ho izindi ibihumbi bibiri zo mu mujyi wa Townsville zari zifite ibyago byo kwibasirwa, bituma abazituyemo bimurwa.
Ibitangazamakuru byanditse ko ubu imvura yagabanyutse, bigatuma bamwe mu baturage bari bahunze batangira gusubira mu ngo zabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!