00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Australia, u Bwongereza na Amerika byahuje imbaraga mu mushinga w’ibisasu kirimbuzi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 7 April 2022 saa 10:49
Yasuwe :

Australia, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byishyize hamwe mu mushinga wo kongera ingufu mu gukora ibisasu bya kirimbuzi bifite ubushobozi bwo kwihuta kurusha ijwi.

U Bushinwa ni igihugu cya mbere cyihutiye kwamagana uwo mugambi, aho bwavuze ko ushobora gushyira ibindi mu ngorane nk’iziri kuba muri Ukraine.

Abayobozi ba Australia, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko banejejwe n’intambwe imaze guterwa kugeza ubu mu kwihutisha ikoranabuhanga rijyanye n’ikorwa ry’ibyo bisasu.

Ntabwo higeze hatangazwa amakuru arambuye ajyanye n’ikorwa ry’ibyo bisasu gusa bivugwa ko u Bwongereza na Amerika aribyo bihugu bishyize imbaraga mu ikorwa ryabyo.

Leta Zunze Ubumwe na Amerika n’ibihugu byo muri NATO biri inyuma y’u Bushinwa n’u Burusiya mu bijyanye no gutunga ibisasu bya hypersonique.

Australia, u Bwongereza na Amerika byahuje imbaraga mu mushinga w’ibisasu kirimbuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .