Minisitiri w’Intebe, Anthony Albanese yavuze ko uwo mushinga w’itegeko uzagezwa mu Nteko Ishinga Amategeko mu cyumweru gitaha.
Ni umushinga ugamije kugabanya ingaruka imbuga nkoranyambaga zigira ku bana batujuje imyaka y’ubukure.
Albanese yavuze ko ababyeyi babangamiwe no kuba nta mategeko asobanutse ahari arinda abana babo ku mbuga nkoranyambaga.
Kubuza abana kujya ku mbuga nkoranyambaga ntibivugwaho rumwe, aho hari abavuga ko ari ukubarinda mu gihe abandi bavuga ko bibatinza kumenyera kuzikoresha no kumenya uko bazazitwaraho nibamara gukura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!