Izo mpinduka zatangajwe na Minisitiri w’Intebe Scott Morrison mu ijambo ritangiza umwaka mushya yagejeje ku baturage kuri uyu wa Kane.
Mu ndirimbo yubahiriza Australia ntabwo hazongera kugaragaramo amagambo avuga ko icyo gihugu kikiri ‘gishya kandi cyigenga’ mu rwego rwo kuzirikana abaturage b’abasangwabutaka bahatuye kuva kera.
Morisson yatangaje ko izo mpinduka zizatuma abaturage b’igihugu cye bunga ubumwe.
Abaturage gakondo bo ku birwa bya Torres Strait bahatuye kuva kera mu myaka ibarirwa mu bihumbi ishize. Icyo gihugu cyaje gukolonizwa n’u Bwongereza mu kinyejana cya 18.
Umukarago uzavanwa mu ndirimbo Advance Australia Fair ni uvuga uti “Kuko tukiri igihugu gishya kandi kigenga’. Mu mwanya w’ayo magambo hazajyamo ngo ‘Kuko turi umwe kandi twigenga’.
Kugaragaza ko icyo gihugu ari gishya hari ababifataga nko kwirengagiza ko cyatuwe kuva kera, bigaha agaciro gake abagituye mbere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!