Iby’iki cyemezo cya Audi byatangajwe n’ikinyamakuru Automobilwoche. Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize Trump yashyizeho umusoro wa 25% ku modoka zinjizwa muri Amerika zivuye mu bihugu bitandukanye.
Ku wa Mbere tariki 7 Mata 2025, Umuvugizi wa Audi yabwiye itangazamakuru ko uru ruganda rwamaze koherereza amabaruwa abaruhagarariye muri Amerika, rubasaba kutongera kugurisha imodoka ziri mu bubiko zageze muri iki gihugu nyuma ya tariki 2 Mata 2025.
Kugeza ubu Audi ivuga ko ifite mu bubiko imodoka ibihumbi 37 zitarebwa n’iki cyemezo gishya cy’imisoro, ku buryo zo zishobora kugurishwa nta kibazo.
Uru ruganda kandi rwabaye rufashe icyemezo cyo guhagarika kohereza imodoka muri Amerika mu gihe cy’amezi abiri.
Audi nta ruganda isanganywe muri Amerika, ahubwo imodoka igurisha muri iki gihugu ziba zakorewe mu nganda z’iki kigo ziri muri Mexique, u Budage, Hongrie na Slovakia.
Uru ruganda rutangaje iki cyemezo nyuma y’iminsi mike ikigo cya Volkswagen rusanzwe rubarizwamo na cyo gitangaje ko abagura imodoka zacyo muri Amerika bagomba kwishyura ikiguzi cy’inyongera kubera iyi misoro mishya.
Muri Werurwe 2025 nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyizeho umusoro wa 25% ku modoka zinjizwa mu gihugu cye zivuye mu mahanga.
Uyu musoro ureba imodoka zose zikorwa n’ibihugu by’amahanga zinjira muri Amerika ndetse n’ibikoresho byazo. Wari usanzwe uri kuri 2,5% ku modoka zituruka mu Burayi no mu Buyapani. Imodoka nini za SUV nizo zishyuraga 25%.
Trump yavuze ko iki cyemezo “cyafashwe mu kwisubiza amafaranga igihugu cyacu gitwarwa n’amahanga binyuze mu kudutwarira akazi n’ubutunzi”.
Iki cyemezo cya Trump kiri mu murongo wo guca intege inganda z’amahanga zari zarigaruriye isoko rya Amerika, bigatuma izo muri iki gihugu imbere zitazamuka. Byitezwe kandi ko Amerika izajya yinjiza miliyari 100$ buri mwaka zivuye muri iyi misoro.
Mu nganda ziza ku isonga mu kohereza imodoka muri Amerika harimo izo muri Mexique, Canada, Koreya y’Epfo, u Buyapani n’u Budage.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!