Mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka, amafaranga yinjizwa na Audi yagabanutseho 64% bituma itangaza ko iteganya kugabanya 10% by’umushahara w’abakozi, ariko mu gihe kiri imbere, ikaba iteganya kugabanya umubare w’abakozi nibura kugera ku 9500 bitarenze umwaka wa 2025.
Audi kandi yari mu migambi yo gufunga uruganda rwayo rwo mu Bubiligi rukora imodoka za Q8 e-tron zitakigira isoko rinini mu Burayi no mu Bushinwa nk’uko byahoze, icyakora ngo uru ruganda rushobora kudafungwa mu gihe Audi yabona undi mufatanyabikorwa, bikavugwa ko ibiganiro byo kumushaka bigeze kure.
Ibi byatumye muri rusange imigabane ya Audi igabanuka ku rwego rukomeye cyane, kuko ikigero iriho ari cyo kiri hasi mu myaka 24 ishize. Uru ruganda rukora imodoka zo mu bwoko buzwi ku Isi nka Audi, Bentley, Lamborghini, Ducati, Italdesign na Audi Sport GmbH.
Ku rundi ruhande, Volkswagen igenzura Audi nayo ntiyorohewe, dore ko mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka nayo yagize iganuka rya 42% ry’inyungu yayo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!