Kuwa Gatatu tariki 4 Gicurasi 2022 nibwo ubuyobozi bwa Aston Martin Lagonda bwatangaje ko bwafashe umwanzuro wo kugira Amedeo Felisa Umuyobozi Nshingwabikorwa (CEO) w’uru ruganda.
Aston Martin Lagonda ikomoka mu Bwongereza ni rumwe mu nganda zikomeye ku Isi mu zikora imodoka, ndetse usanga akenshi ku isoko imodoka zarwo zihanganye n’iza Ferrari cyane ko zose zikunze kwibanda ku gukora imodoka za sport.
Amedeo Felisa yinjiye muri Aston Martin Lagonda asimbuye Tobias Moers wari umaze imyaka ibiri muri uyu mwanya. Uyu mugabo weguye yigeze no kuyobora Mercedes-AMG.
Amakuru yizewe avuga ko Tobias Moers yahisemo kwegura nyuma yo kutumvikana na nyiri Aston Martin, Lawrence Stroll ku cyerekezo cy’uru ruganda.
Aston Martin isanzwe ikorana bya hafi na Mercedes-Benz cyane ko uru ruganda rwo mu Budage ruyifitemo 2,6% ndetse hakaba hari gahunda y’uko mu 2023 iyi migabane izazamuka ikagera kuri 20%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!