00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Associated Press yemerewe kongera gutara inkuru mu biro bya Perezida wa Amerika

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 9 April 2025 saa 06:55
Yasuwe :

Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwategetse ibiro bya Perezida (White House) gusubiza ibiro ntaramakuru Associated Press uburenganzira bwo kubitaramo inkuru z’ibikorwa bihabera.

Uyu mwanzuro watangajwe n’Umucamanza Trevor N. McFadden ku wa 8 Mata 2024, ashingiye ku itegeko riha itangazamakuru ubwisanzure n’uburenganzira bwo gutangaza amakuru.

Yavuze ko Itegeko Nshinga riteganya ko imiryango ihora ifunguye ku banyamakuru mu biro byose bya Leta ndetse no muri White House, kandi ridaheza abanyamakuru bamwe kubera ibitekerezo byabo.

Uyu mucamanza yahaye White House icyumweru cyo kujurira mbere y’uko atangaza igihe uyu mwanzuro uzatangira gukurikizwa.

Associated Press yashimye uyu mwanzuro, igaragaza ko ari intsinzi ku Banyamerika bose, kuko ari igihamya cy’uko bashobora kuvuga mu bwisanzure, nk’uko Umuvugizi wayo, Lauren Easton, yabitangaje.

Yagize ati “Tunejejwe n’uyu mwanzuro w’urukiko. Umwanzuro w’uyu munsi ugaragaje ko itangazamakuru rifite uburenganzira bwo kuvuga mu bwisanzure, ritabihaniwe na Guverinoma. Ni ubwigenge ku baturage bose bayoborwa n’Itegeko Nshinga rya Amerika.”

Tariki ya 11 Gashyantare ni bwo abanyamakuru ba Associated Press bambuwe uburenganzira bwo gutara inkuru muri White House, bazira kwandika “Ikigobe cya Mexique” kandi Perezida Donald Trump yemeza ko ari “Ikigobe cya Amerika”.

Si muri White House gusa kuko abanyamakuru b’ibi biro ntaramakuru babujijwe kwegera indege ya Perezida, Air Force One, aho akunze kuganirira n’abanyamakuru igihe yasohotse mu biro.

Ibiro ntaramakuru Associated Press byasubijwe uburenganzira bwo gutara inkuru muri White House

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .