Iyi mpanuka yakozwe n’imodoka enye zagonganye ku mugoroba wo ku wa Gatanu. Ntibyigeze bitangazwa niba yaba yatewe n’ubusinzi cyangwa se ubundi burangare.
Amashusho yakwirakwiriye agaragaza imodoka nini ya SUV iri hejuru y’izindi ebyiri mu masangano y’ahitwa Brentwood. Agaragaza Schwarzenegger ahagaze hafi aho.
Ku rundi ruhande, TMZ yatangaje ko Schwarzenegger ariwe wakoze amakosa mu muhanda, ko iyo modoka ya SUV yuriye izindi nto za Sedan ari ye.
Schwarzenegger yari atwaye Yukon SUV ubwo yuriraga Toyota Prius n’indi Porsche Cayenne.
Umugore wari utwaye Prius yakomeretse ku mutwe, ahita ajyanwa kwa muganga. Bivugwa ko Schwarzenegger yagumye aho impanuka yabereye, agafata na nimero z’uwakomeretse ku buryo yakomeje gukurikirana uko amerewe.
Schwarzenegger usibye kuba ari Umukinnyi wa filimi w’ikirangirire ku Isi, yigeze no kuba Guverineri wa California.
Umuvugizi wa Schwarzenegger yatangaje ko uyu mugabo nta kibazo yagiriye muri iyo mpanuka.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!