Sena y’iki gihugu yatoye itegeko rigena ko uyu musoro uzajya wishyurwa n’umuntu wese utunze agera kuri miliyoni 200 z’ama-pesos, angana na miliyoni 2,5$, ni ukuvuga asaga miliyari 2,4 Frw.
Biteganyijwe ko abantu bagera ku 12000 bagejeje kuri ayo mafaranga, ari bo bazishyura uwo musoro.
Argentine yagizweho ingaruka cyane na Covid-19, kuko ubu ni igihugu cya gatanu ku Isi kimaze kugeza kuri miliyoni 1 y’abanduye, bikaba byaranayigize igihugu cya mbere gito kirengeje uwo mubare, kuko kuri ubu ituwe n’abaturage miliyoni 45.
Abanduye Coronavirus bose muri icyo gihugu kuri ubu, ni miliyoni 1,5, muri abo abahitanywe nayo ni 40.000.
AFP yavuze ko amafaranga azava muri uyu musoro, 20% azashyirwa mu rwego rw’ubuzima, andi 20% ashyirwe mu kuzahura ubucuruzi buto bwazahajwe n’icyorezo, 20% ashyirwe mu bijyanye no kwishyurira abanyeshuri, 15% ashyiwe mu bikorwa by’iterambere rusange, naho 25% azashyirwa mu bijyanye n’ubucuruzi bwa gas.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!