00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arenga miliyari 325$ asohoka muri EU buri mwaka

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 21 March 2025 saa 03:13
Yasuwe :

Icyizere abashoramari bafitiye ubukungu bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gikomeje kugabanuka, ibi bikagaragazwa n’uko benshi bakomeje kwimura amafaranga yabo, bakayavana mu Burayi bayerekeza mu bindi bice by’Isi.

Mu 2024, abatunze amafaranga mu Burayi bimuye arenga miliyari 325$ bayerekeza mu bindi bice by’Isi, icyerekana icyizere gike ubukungu bw’u Burayi bufitiwe n’abashoramari.

Iyi nkundura yo kwimura aya mafaranga yarushijeho gukaza umurego nyuma y’uko EU ikomeje kugaragaza ubushake bwo gutera inkunga Ukraine, mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya bwakomeje gutanga umuburo, bugasaba EU guhagarika ibi bikorwa.

Ihagarikwa rya peteroli na gaz bituruka mu Burusiya nabyo byarushijeho guca intege abashoramari, bitewe no kutizera izamuka ry’ubukungu bw’u Burayi.

Muri muri aya mafaranga ari kwerekezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu bindi bihugu bya Aziya nka Singapore n’ibindi.

Zimwe mu ngamba ziri gufatwa mu guhangana n’iki kibazo harimo kugabanya ikiguzi cyo gukora ubucuruzi mu Burayi, ndetse hari n’abari gusaba ko uyu Mugabane watekereza ku kijyanye no kugabanya umusoro, kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi burusheho gutera imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .