00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arabie Saudite yavuze ko idateze gucana uwaka na Israel igihe itaremera ubwigenge bwa Palestine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 September 2024 saa 10:43
Yasuwe :

Igikomangoma cy’Ubwami bwa Arabie Saudite akaba na Minisitiri w’Intebe, Mohammed bin Salman Al Saud yavuze ko iki Gihugu kidateza kugirana na Israel umubano mu bya dipolomasi, igihe cyose itarareka ngo habeho Palestine nk’igihugu cyigenga.

Ni icyemezo Mohammed bin Salman Al Saud yatangaje ku wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2024. Hejuru yo kureka Palestine ikigenga, uyu mugabo yavuze ko Israel ikwiriye kureka Uburengerazuba bwa Yeruzalemu bukaba umurwa mukuru wa Palestine.

Ati “Turongera gushimangira icyemezo cyo kwamagana kuba Israel iri muri Palestine ndetse n’ibyaha ubuyobozi bukorera abaturage ba Palestine, ibihabanye n’amategeko mpuzamahanga yo kurengera ikiremwamuntu.”

Arabie Saudite ni kimwe mu bihugu bishyigikiye ubwigenge bwa Palestine ndetse iki gihugu giherutse gutora cyemeza umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye ujyanye no gusaba Israel kuva mu bice byose bya Palestine yigaruriye, bigashyirwa mu bikorwa mu gihe kitarenze amezi 12.

Uyu mwanzuro usaba Israel kuva mu bice bya Palestine bitarenze amezi 12 ufashwe. Watowe n’ibihugu 124, ibindi 14 birawanga mu gihe ibyifashe birimo n’u Rwanda ari 43.

Inteko Rusange yasabye ko “Israel iva nta mananiza mu bice bya Palestine yigaruriye kuko bigize ibikorwa binyuranye n’amategeko mpuzamahanga, ikazahava bitarenze amezi 12.”

Loni yanasabye ko Israel yazasana ibyangijwe mu bice by’Abanya-Palestine bitewe n’uko yahigaruriye.

Mohammed bin Salman Al Saud yavuze ko Arabie Saudite idateze gucana uwaka na Israel igihe itaremera ubwigenge bwa Palestine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .