Arabie Saudite: Umwami Salman w’imyaka 84 yajyanywe mu bitaro

Yanditswe na Iradukunda Regis
Kuya 20 Nyakanga 2020 saa 01:15
Yasuwe :
0 0

King Salman, Umwami wa Arabie Saudite w’imyaka 84, kuri uyu wa Mbere yajyanywe mu bitaro mu murwa mukuru Riyadh kubera uburwayi bw’agasabo k’indurwe.

Itangazo ryavuye ibwami rigira riti “umwami yajyanywe mu bitaro bya King Faisal biherereye i Riyadh guhura n’umuganga w’inzobere kugira ngo asuzume niba koko ari uburwayi bw’agasabo k’indurwe.”

Nyuma y’uko uburwayi bwa Salman butangajwe, byatumye hasubikwa uruzinduko Minisitiri w’intebe wa Iraq yendaga kugirira muri iki gihugu.

Byari biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe wa Iraq Mustafa al-Kadhemi asura iki gihugu cya Arabie Saudite kuri uyu wa Mbere.

Gusa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’iki gihugu yavuze ko bamaze kwimura uru ruzinduko kuza igihe Umwami Salman azavira mu bitaro.

Ni inshuro nkeya iki gihugu gitangaza ibibazo by’uburwayi kuri uyu mwami ugeze mu zabukuru.

Salman yatumye Arabie Saudite iba igihangange mu bucuruzi bw’amavuta bwambukiranya imipaka, ndetse yanagifashije kuba icya mbere mu bukungu mu isi y’Abarabu.

Umwami Salman yimye ingoma nyuma y’urupfu rwa murumuna we Abdullah mu 2015.

Umwami Salman yajyanywe mu bitaro arwaye agasabo k'indurwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .