Arabie Saoudite yashinjwe kwinjira mu makuru y’ibanga y’umuherwe wa kabiri ku Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Mutarama 2020 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Inzobere za Loni zishinzwe Uburenganzira bwa Muntu zasabye ko hakorwa iperereza ryihuse ku birego bishinjwa Arabie Saoudite byo kwinjira mu mabanga y’umuherwe Jeff Bezos uri ku mwanya wa kabiri mu bafite agatubutse ku Isi.

Umunyamerika Jeff Bezos yubatse izina rikomeye mu bucuruzi bwo kuri internet binyuze ku rubuga rwa Amazon. Uyu muherwe w’imyaka 56 afite umutungo ubarirwa agaciro ka miliyari $116.7.

Urutonde rukorwa na Forbes Magazine ruheruka kumushyira ku mwanya wa kabiri mu bakire bo ku Isi, inyuma ya Bernard Arnault uyobora Ikigo gikora ibijyanye n’imirimbo, LVMH ufite miliyari $117.

Jeff Bezos bivugwa ko telefoni ye yaba yarinjiriwe akibwa amabanga hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse Igikomangoma wa Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman, ashinjwa uruhare muri icyo gikorwa.

Inzobere ziharanira uburenganzira bwa Muntu mu Muryango w’Abibumbye zavuze ko Mohammed bin Salman agomba gukorwaho iperereza ribangutse kubera ibikorwa bye bigamije kuneka abandi.

BBC yanditse ko hari ubutumwa bugufi bwa telefoni ikoreshwa na Mohammed bin Salman yakoreshejwe mu kwinjirira amakuru y’ibanga ya Bezos.

Ambasade ya Arabie Saoudite muri Amerika yatangaje ko iyo nkuru ‘idashinga.’

Mu itangazo yashyize kuri internet yavuze ko “amakuru anyuzwa mu itangazamakuru ko Ubwami buri inyuma yo kwinjira mu mabanga ya telefoni ya Bezos afutamye. Turasaba iperereza kuri ibi birego kugira ngo tubone ibihamya byose.’’

Inzobere za Loni zirimo impirimbanyi y’Uburenganzira bwa Muntu, Agnès Callamard ushinzwe ibijyanye n’ubwicanyi bw’indengakamere na David Kaye ushinzwe ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bavuze ko uruhare rwe rw’Igikomangoma cya Arabie Saoudite “rugomba gukorwaho iperereza”.

Umubano wa Arabie Saoudite na Bezos wazambye nyuma y’urupfu rw’umunyamakuru Jamal Ahmad Khashoggi [ yiciwe muri ambasade ya Arabie Saoudite muri Turikiya, ku wa 2 Ukwakira 2018] wanengaga ubutegetsi bw’iki gihugu, akaba n’umwanditsi wahitishaga ibitekerezo mu kinyamakuru Washington Post cy’uyu muherwe.

Ibiro by’Ubutasi bya Amerika, CIA, byemeje ko Igikomangoma Mohammed bin Salman ari we wategetse ko umunyamakuru Jamal Khashoggi yicwa.

Muri Gashyantare 2019, Bezos yatangaje ko yahindutse umwanzi wa Arabie Saoudite kubera uko Washington Post yakurikiranye iyicwa rya Khashoggi n’inkuru zakozweho.

Mu Ukuboza 2019, Urukiko muri Arabie Saoudite rwakatiye urwo gupfa abantu batanu bahamijwe kwica umunyamakuru, Jamal Khashoggi ariko babiri barimo n’uwakoranaga bya hafi na Mohammed bin Salman bagizwe abere.

Ubwo bwicanyi bwabaye nyuma y’amezi make havuzwe icyo gikorwa cyo kwinjirirwa mu makuru y’ibanga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Telefoni ya Bezos yinjiwemo nyuma yuko muri Gicurasi 2018 yari amaze kwakira ubutumwa bwo kuri WhatsApp bwavuye kuri konti ikoreshwa n’Igikomangoma Mohammed bin Salman.

Iperereza ryakozwe mu kureba uko amakuru yinjiwemo ryagaragaje ko telefoni ya Bezos yasanzwe yaratangiye kujya itanga amakuru menshi nyuma yo kohererezwa amashusho afite ubwirinzi (encrypted) yavuye kuri Mohammed bin Salman.

Itsinda ry’abahanga mu gusuzuma ibimenyetso byo muri laboratwari ryashyizweho na Jeff Bezos naryo ryemeje ko amakuru y’uyu muherwe yinjiriwe.

Igikomangoma Mohammed bin Salman wa Arabie Saoudite yashinjwe kwinjira mu makuru y’ibanga y’umuherwe wa kabiri ku Isi, Jeff Bezos
Umunyamakuru Khashoggi yiciwe muri Ambasade ya Riyadh iri muri Turikiya. Urupfu rwe ruri mu byadobeje umubano wa Bezos na Arabie Saoudite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza